RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Ibintu byoroshye wakora ukigarurira umutima w’umukunzi wawe agahora agukumbuye iteka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/09/2020 12:10
0


Ese ni gute ushobora gutuma umuntu mukundana agukumbura akamera nk’umusazi? Ni ibihe bikorwa cyangwa intambwe ukeneye gufata kugira ngo umutima n’ubugingo by’uwo muntu udasanzwe agukumbure cyane?.



Urukundo rugira impande ebyiri, urw’umubiri n’ubwenge. Ibyiyumvo bikomeye by’urukundo bituma umubiri wacu urekura serotonine na dopamine (imisemburo ikora nk’ibiyobyabwenge bisanzwe). Gukundana ni ikintu kimwe umubiri ukunda. Aha rero hari ibintu ushobora kugenderaho byagufasha kwigarurira wa mutima w’uwo ukunda agahora ari wowe atekereza gusa.

Gerageza kuba umugore mwiza uwo muntu adakwiye kubura: Bizakugora cyane gutuma umukunzi wawe agukumbura mu gihe adakunze kukuba hafi cyangwa se guhora iruhande rwawe, ese ubusanzwe murakundana? Cyangwa muhoramu ntonganya zidashira? Abagabo ntabwo bagoye nkuko abagore benshi babitekereza, hoya, kwitabwaho, icyubahiro amahoro, ubwiza, ibyo biri mu byo bakunda cyane, niba ushaka ko ahora agukubuye, gerageza nyine nawe ube uwo gukumburwa koko, niba uhora ufuha ntacyo witaho bizagusaba imbaraga nyinshi kugirango agukumbure koko.

Mu gihe muri kumwe, kora ibishoboka byose ku buryo yiyumva nk’udasanzwe: Mufate nk'aho ari we mugabo wenyine uri ku isi, mu gihe cyose umwerekejeho amaso, mwishimire kandi umwereke ko umwishimiye koko niba aje umwereke ko wari umukumbuye umwirukire nk'uko umwana muto abigenza iyo abonye Se, umuhobere cyane, umusomagure bizatuma ahora agukumbuye rwose, nta mugabo wakwanga gufatwa gutyo, kani wibuke ko nta mugabo ukururwa n’amagambo nkuko abagore babikunda, abagabo bakururwa n’ibikorwa.

Gerageza kuba umugore utandukanye n’abandi bose: Birashoboka ko yakundanye na benshi mbere yawe, Gerageza kutamera nkabo bakobwa batandukanye, Ugomba kuba utandukanye niba avuze umva witonze ibintu avuga, ubyitondere, umenye ibyo akunda n’ibyo yanga.

Gerageza kumuha umwanya: Niba mutari kumwe witekereza ko hari ibibi arimo ahubwo mwizere ndetse umenye neza ko hari icyizere wamuremyemo mbere kizatuma no mu gihe mutari kumwe umutima we ari wowe ureba gusa, birasaba rero kuba warakoze bya bindi twavuze haruguru, iyo wamaze kumufatisha, iteka ahora agukumbuye bigatuma no mu gihe arangije gahunda se nta handi yatarabukira hatari ukuguha umwanya mukishimana.

Src: Changehim.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND