RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yanenzwe bikomeye nyuma y’ubutumwa yageneye abakobwa b’abangavu baterwa inda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/09/2020 12:37
0


Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yibasiwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter nyuma yo gutambutsa ubutumwa yageneye abakobwa b’abangavu baterwa inda zitateganijwe maze agakoresha ururimi rw’icyongereza, ibintu benshi banenze.



Mu Rwanda, ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganijwe imibare igenda yiyongera. Aba bana baterwa inda ahanini baba bashutswe kubera amikoro make bafite bagashukishwa ibintu, gusa hari n’abaterwa inda bafashwe ku gahato na bamwe babigiramo uburangare bukomeye ntibihagarareho.

Mutesi Jolly mu bukangurambaga bwo kwigisha abakobwa, yavuze ko bagomba kwihesha agaciro bakihagararaho uwo binaniye agakoresha agakingirizo. Ibi ntabwo ari byo byatumye yibasirwa n’abantu nyamwishi, oya, ahubwo  n'uko yakoresheje ururimi rw’icyongereza, rutumvwa n'abangavu bose. Bamwe bamubwiye ko ibyo yakoze atari byo kuko abana baterwa inda ababasha kumva Icyongereza ari bake, bongeraho ko kandi abakoresha Twitter nabo ari mbarwa.


Miss Mutesi Jolly yibasiwe na bamwe mu bakoresha Twitter

Amwe mu magambo yari akubiye mu butumwa yanyujije kuri Twitter yifashishije Videwo, yagize ati: “Mfite ubutumwa ku bangavu bari hanze aha, hari abakobwa batwara inda bafashwe ku ngufu mu gihe abazibateye batakurikiranwe, umwangavu ufite ubuzima bwose imbere yawe ni ikintu gikomeye ukwiriye kwitaho cyane, mwifate, niba bikuraniye koresha agakingirizo”.

Umwe mu bakoresha Twitter baboye iyi video iri mu cyongereza abangavu bose batakumva icyo yashatse kuvuga maze anenga Miss Jolly agira ati: “Byaba byiza ukoresha ururimi imbaga ubwira yumva. Uri kuvuga ku ngingo iteza impagarara cyane, banza uyigeho bihagije, urugero; iga gukoresha amagambo akwiye.”

Uwitwa Yvan Iriho nawe ati: “Ubutumwa bwiza pe ndagushimira! ariko jya wibuka ko abana baterwa izo nda ari abanyarwandakazi kandi rimwe na rimwe batisanga muri uru rurimi uba wakoresheje, hitamo kujya ukoresha Ikinyarwanda cyangwa se ushake umusemuzi (interpreter) kubera uri Nyampinga w' u Rwanda”. Bobo nawe ati: “Gusa mujye mwibuka n’abari mu cyaro batazi indimi cyane ko ariho inda nyinshi zitateganijwe zigaragara”.

Peace Hillary ati: “Jolly, nka Miss kandi ukibyiruka, nta kuntu wazafata igihe ukegera 'Teen mothers' (Abatewe inda bakiri bato) bakakubwira 'The way they got pregnant?' (uburyo batwita)! Utekereza ko bose byanyuze mu mujyo umwe?! Iyo ushaka gukemura ikibazo ubanza kugisobanukirwa neza no kugisesengura bihagije. Atari ibyo urakotora!”.

Umunyamakuru Oswald Oswakim we yagize ati: “Mutesi, amakuru? Are u urging teenagers to use condom? (Ese urasaba abangavu gukoresha agakingirizo?) Do you think the primary target audience of your message are here on Twitter? (uratekereza ko ab'ibanze ushaka kubwira ubutumwa bari kuri Twitter?) Gusa nta buye ngutera, ariko ibi byaryoha ukoresheje na radio. Ibitaramo byo mu muhanda byo ntibyemera muri iyi minsi”.

 

Ibitekerezo by'abantu bakoresha Twitter ku butumwa bwa Miss Mutesi Jolly






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND