Ni ibintu bisanzwe kumva ko umuntu ababaye ndetse akagira agahinda kenshi nyuma yo kumenya ko uwo bashakanye yamuciye inyuma, gusa hari abantu usanga barengereye cyane bagafata ibyemezo bigayitse nk’icy’uyu mugore wo muri Nigeria wakase ubugabo bw’umugabo we kugeza ubwo apfuye amuziza kumuca inyuma.
Umugore witwa Ekhator ukomoka muri Nigeria, bivugwa ko yaketse ko umugabo we yamuciye inyuma afata icyemezo cyo kumukata ubugabo biza kumuviramo. Umugore akimara kumva ibihuha bivuga ko umugabo we yamuciye inyuma yahise yihuta asanga umugabo we amukorera ibya mfura mbi amukaata ubugabo undi ahita ata ubwenge.
Nyuma yaje kujyanwa kwa muganga ariko akigerayo ahita apfa,
iperereza ryahise ritangira gukorwa umugore avuga ko ibyo yakoze yabitewe na
satani.
Ese mu by'ukuri kwihorera ni igitekerezo cyiza?
Abajijwe na
Express, Gérard Leleu, umuvuzi w’imibanire y’abantu yasobanuye ko uburakari
akenshi ari amarangamutima ya mbere yigaragaza kuko ari bwo buryo bwonyine bwo
kwerekana akababaro ke. Ni muri urwo rwego, ari ngombwa guhagarika aya
marangamutima, kuko rimwe na rimwe bishobora no gukurura urugomo. Nubwo bisaba
ubutwari bwinshi, ugomba kugerageza kutemera ibyo amarangamutima yawe akubwira”.
Src: Dailystar
TANGA IGITECYEREZO