RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal mu muhango wo Kwita Izina

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/09/2020 11:08
0


Ku nshuro ya 16 u Rwanda rwita Izina abana b'ingagi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal kubera ubufatanyabikorwa ifitanye n'u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse anashimira abantu bose bagira uruhare mu iterambere ry'ubukerarugendo.



Perezida Paul Kagame yavuze ko abakinnyi bagera kuri batatu ba Arsenal bari busigire ikimenyetso abana b'ingagi. Yagize ati "Abakinnyi batatu bakomeye b'ikipe ya Arsenal barasigira ikimenyetso abana b'ingagi uyu munsi. Abo bakinnyi ni Pierre-Emerick Aubameyang, Bernd Leno na Héctor Bellerín. Arsenal ni umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda yacu yo kwerekana akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kubwira Isi ko gusura u Rwanda ari amahirwe y'imbonekarimwe".


David Luiz na we aheruka mu Rwanda aho yasuye ingagi

Usibye aba bakinnyi batatu ba Arsenal bise amazina abana b'ingagi, mu Rwanda haherutse undi mukinnyi wa Arsenal, David Luiz waje muri Gahunda ya Visit Rwanda aho yageze no mu Majyaruguru y' u Rwanda agasura Ingagi.

INDI NKURU WASOMA: Kwita Izina: Aubameyang, Hector Bellerin na Bernd Leno ba Arsenal mu bantu bise amazina abana b'ingagi

Ubufatanye bw' u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda bumaze imyaka ibiri kandi u Rwanda rwiteze kuzungukira byinshi muri ubu bufatanye. Perezida Paul Kagame kandi yashimiye cyane abarinzi ba pariki, abavuzi b’ingagi, abanyamahoteri ndetse n'abandi bafatanyabikorwa muri rusange bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND