RFL
Kigali

COVID-19: Hirya no hino haravugwa iki?: Imbwa zatangiye gufasha abaganga mu gushakisha abanduye iki cyorezo

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:25/09/2020 8:50
0


Ubwo iyi nkuru yandikwaga, imibare y’abanduye COVID-19 ku isi hose bari bamaze kugera kuri miliyoni 34.5 naho abandi basaga ibihumbi 987 bo bahitanwe n’iki cyorezo nk'uko tubikesha Kaminuza ya Johns Hopkins. Ku isi yose abantu bagera hafi kuri miliyoni 24 bamaze gukira iyi ndwara. Hari ibihugu byatangiye kongera gukaza cyangwa koroshya ingamba.




·         Kuri uyu wa gatatu, Finland yatangije igikorwa cyo gushakisha ubwandu bushya bwa COVID-19 ku butaka bwayo ikoresheje imbwa. Izi mbwa zizajya zikorera aka kazi ku kibuga mpuzamahanga cya Helsinki. Iki gikorwa ntikizajya kirenza umunota umwe nkuko bitangazwa na Anna Hielm-Björkman, umushakashatsi muri Kaminuza ya Helsinki. Izi mbwa zizasjya zihunahuna ku matembabuzi cyane cyane ucyuya.

 

Si igihugu cya Finland cyonyine gikataje mu gupima abanduye iki cyorezo hakoreshejwe ubuhanga bw’imbwa, ahubwo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kimwe n’Izabarabu nabyo byamaze gufata iya mbere muri ubu bushakashatsi. Icyo abashakashatsi bahurizaho nuko muri ibi bipimo izi mbwa zifata 90% bitanga ibisubizo byizewe kandi zifite ubushobozi bwo kuvumbura abarwayi n’iyo baba bataratangira kugaragaza ibimenyetso.

 

·         Mu gihe ibihugu nka Spain, u Bwongereza bikataje mu kongera gusubizaho zimwe mu ngamba zo kurwanya iki cyorezo cya COVID-19; u Bubiligi bwo bworoheje zimwe mu ngamba. Kuri uyu wa gatatu minisiteri w’intebe mu ngamba nyinshi yatangaje harimo no koroshya amategeko agenga kwambara agapfukamunwa. Muri iki gihugu, kwambara agapfukamunwa hanze ntibikiri itegeko. Ikindi ibikorwa bihuza abantu mu nyubako ntibikwiye kurenza abantu 200 naho hanze bakaba 400. Iki ni igihugu gituwe na miriyoni zirengaho gato 11, kimaze imitsi kigira ubwandu bushya 80 mu byumweru bike bishize. Kugeza muri Nyakanga iki gihugu cyagiraga ubwandu bushya bugeze ku gihumbi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND