Polisi yo mu gihugu cya Vietnam mu ntara ya Binh Duong iherutse gufata udukingirizo twakoreshejwe turenga ibihumbi Magana atatu na makumyabiri (320,000) tumaze gusukurwa ndetse turi hafi kujyanwa ku isoko.
Mu gihugu cya Vietnam haravugwa inkuru idasanzwe ivuga
ko Polisi yo muri iki gihugu, Kuwa 19 Nzeri iherutse gufata udukingirizo twakoreshejwe
turenga 320,000 tumaze gusukurwa ngo tujyanwe ku isoko.
Amakuru yatangajwe na kimwe mu gitangazamakuru cyo
muri icyi gihugu avuga ko aha hafatiwe utu dukingirizo hari abakozi bahembwa, aho
akazi kabo kari ugusukura udukingirizo twakoreshejwe nyuma bakadusubiza ishusho
(Shape) yatwo,
mbere yo gupakirwa ngo tujyanwe ku isoko.
Amashusho yafashwe mu nzu yasanzwemo utu dukingirizo mu Majyepfo y’intara ya Binh Duong, yerekanaga imifuka myinshi ipima ibiro 360 (360
Kg) yari ipakiyemo utu dukingirizo.
Polisi yafashe udukingirizo turenga 320,000 tugiye kujyanwa ku isoko
Pham Thi Thanh Ngoc, umugore w’imyaka 33 nyiri iyi nzu
yabikwagamo utu dukingirizo yahise atabwa muri yombi na polisi. Uyu mugore yatangaje
ko yakiraga utu dukingirizo buri kwezi aduhawe n’umuntu atazi ndetse yavuze ko
yishyurwaga $0.17 ni hafi ijana na mirongo itandatu mu mafaranga y’u Rwanda kuri
buri kilo cy’udukingirizo. Pham yakomeje avuga ko akazi ke kari gusukura,
kumutsa no gutoranya utu dukingirizo twakoreshejwe mbere y’uko dushyirwa abaguzi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’udukingirizo twavuye
aha tumaze kugurishwa. Amakuru avuga ko utu dukingirizo twagurishwaga mu ma hoteli
ndetse n’amasoko ari muri iyi ntara.
Umwe mu bayobozi bo muri iyi ntara yavuze ko
udukingirizo dufatwa nk’ibikoresho by’ubuvuzi bityo hagiye kwifashishwa
amategeko harebwe atarubahirijwe. Gukoresha udukingirizo twakoreshejwe bishobora guteza ibibazo bitandukanye harimo no kwandura indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.
Src: BBC & Metro News
TANGA IGITECYEREZO