RFL
Kigali

Zhong Shanshan yahigitse Jack Ma aba umukire wa mbere mu Bushinwa

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:24/09/2020 16:46
0


Umukire wa mbere mu Bushinwa kuri ubu yabaye Zhong Shanshan nyir’uruganda rukora amazi rwitwa NONGFU SPRING, yashinze mu mwaka w’i 1996 rukaba ruherereye mu ntara ya Zhejiang mu Burasirazuba bw’u Bushinwa. Uyu mwanya awujeho ahigitse nyiri Alibaba, Jack Ma.



Bloomberg ikora uru rutonde rw’abaherwe, yashyize Zhong Shanshan ku mwanya wa mbere nk’umuherwe ufite ubutunzi bwa Miliyari 58.7 z’amadolari. 

Isoko ry’imigabane riheruka ryashyize ku rutonde uruganda rwa Zhong Shanshan rukora amazi rwa NONGFU SPRING nk’umufatanyabikorwa ugenzura uwakoze urukingo, ibi biri mu byamufashije kuzamura umutungo we.

Bwana Zhong, ubu ni we uza ku mwanya wa kabiri mu baherwe bo muri Asia nyuma y’Umuhinde Mukesh Ambani umuherwe wa Reliance Industries.

Zhong kandi aza ku mwanya wa 17 ku rutonde rw’abakire 500 ba mbere ku Isi. Benshi mu baherwe bashya b’Abashinwa baturuka mu nganda z’ikoranabuhanga. 

Gusa amakimbirane hagati y’u Bushinwa na Amerika kuri Huawei, Tik Tok na WeChat byatumye igiciro cy’imigabane y’ikoranabuhanga mu Bushinwa kigabanuka. 

Urwego rushinzwe ibiribwa mu Bushinwa, ubu rurimo guhangana n’inganda z’ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro abashoramari bakize muri iki gihugu.

Muri Mata farumisi “Beijing Wantai Biological Pharmacy Enterprise” ya Zhong yashyizwe ku rutonde rw’isoko ry’imigabane mu Bushinwa. 

Umutungo we muri iki kigo wahise uzamuka cyane ugera kuri miliyari 20 z’amadolari mu kwezi kwa Kanama. Iyi farumasi ivuga ko yafatanyije na Kaminuza ebyiri mu gutegura urukingo rwo guhashya icyorezo cya Covid-19.

Umugabane wa NONGFU SPRING wazamutseho 54% ku munsi wa mbere w’ubucuruzi mu ntangiriro z’uku kwezi turimo, ubwo bashyirwaga ku rutonde rutonde rw’imigabane ya Hong Kong.

Ibindi binyobwa uruganda rwa NONGFU SPRING rukora.

Amazi ya NONGFU SPRING aba mu icupa ritukura, agurishwa mu gihugu hose kuva mu bubiko buto kugeza kuri hoteli zikomeye. Si amazi gusa uru ruganda rugurisha kuko bagurisha icyayi, ibinyobwa bikungahaye ku ntungamubiri ndetse n’imitobe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND