RFL
Kigali

Sibomana Aimable uririmba Gakondo y’umwimerere yasohoye indirimbo “Ntacyo Nguca” yigisha urukundo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/09/2020 16:54
0


Umuhanzi ufite impano mu kuririmba mu njyana gakondo, Sibomana Aimable akomeje kwerekana ko ashoboye iyi njyana ku buryo butangaje cyane. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yumvikanamo umwirongi uryoheye amatwi, akaba ari indirimbo yitwa “Ntacyo Nguca”.



Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmbamo amagambo y’urukundo meza anogeye amatwi aho aba avuga ko urukundo rwakogera kandi ko umuntu yakunda undi ntacyo amuciye, aha abakundana bombi bibonanamo bakaryoherwa n’urukundo.


INYARWANDA.COM, yaganiriye n’uyu musore tumubaza byinshi ku muziki we. Yadutangarije ko injyana ya gakondo ayiyumvamo cyane. Sibomana Aimable ati: “Mu by'ukuri ndi umuhanzi ukora injyana ya Gakondo, nahisemo iyi njyana kuko nyiyumvamo nkaba nizeye n’umuhogo wanjye utanga ijwi ry’umwimerere. Ndumva Abanyarwanda bamfashije byaba byiza tugasangiza indirimbo zanjye abantu benshi ubutumwa bwiza kandi bw’urukundo ndabutambutsa bugakundwa”.


Akomeza ashimangira ko akunda cyane Cecile Kayirebwa ku rwego rwo hejuru ku buryo azanyurwa bahuye bakaganira imbonankubone amwungure byinshi kuri muzika ye kuko Kayirebwa ari intyoza haba mu bwenge n’ibya muzika gakondo.

Ati: “Nkora injyana Gakondo kandi ndacyayinjiramo, nifuza kuzahura n’inzobere muri iyi njyana  cyane cyane Cecile Kayirebwa, ndamukunda cyane. Sinzi niba nzahura nawe mu buzima, ariko aho ari hose mwigiraho byinshi”. 'Ntacyo Nguca', indirimbo nshya ya Sibomana Aimable, ije ikurikiye iyitwa “Mukundwa”.

KANDA HANO UREBE 'NTACYO NGUCA' YA SIBOMANA AIMABLE


    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND