RFL
Kigali

Impamvu utakekaga abagore bakunda abagabo babyibushye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:24/09/2020 19:54
0


Iyo bigeze kungingo yo gukundana hari ibyo abantu bashyiraho ko bazagenderaho mu gutoranya abakunzi.



Hari abatareba gusa ku miterere y’imbere ahubwo bakareba n’igihagararo. Hari rero abahitamo abananutse cyangwa akareba ubyibushye cyane akaba afite impamvu ye y’umwihariko yatumye areba kuri iyo ngingo.

Hari rero impamvu zihuriweho n’abagore mu gukunda abasore babyibushye.

1. Bibwira ko bafite ubuzima bwiza

Abasore babyibushye bazwiho kuba bagira ubuzima bwiza kuko abakobwa baba bazi ko barya neza kandi bakarya ibiribwa bikungahaye. Bibwira ko babaho mu buzima bwiza ari nabwo butuma bakura vuba. Abakobwa bazi ko umusore ubyibushye aba afite umubiri ukora neza ku buryo ibyo ariye byose bimugwa neza bigatuma umubiri wabo ubyibuha.

Hari imyumvire ivuga ko abantu bananutse ngo baba bafite inzoka nyinshi mu mibiri yabo ku buryo badashobora gukura neza.

2. Bakeka ko bafite amafaranga

Abantu bakunze kwishyiramo kontamuntu ubyibushye udafite amafaranga. Iyo bigeze ku bakobwa rero ho biba akarusho, baba bazi ko abasore babyibushye babikomora ku kuba bafite amafaranga, mbese babasha kurya iraha bashaka ryose. Hari abibwira ko umuntu unanutse umwe bavuga ko adashyira amaraso ku mubiri abiterwa no kuba ahangayikira gushaka amafaranga ntanayabone.

3. Baba bashaka ko bababera uburinzi

Hari abagore bakunda kugendana n’abasore babyibushye bibwira ko ingano yabo ituma abantu bababona nk’abatinyitse bityo hakaba ntakintu cyabahungabanya. Imbaraga babakekaho rero zituma babemerera urukundo batagize andi mananiza babashyizeho.

4. Abasore babyibushye bagaragara nk’abizerwa

Abantu cyane cyane abakobwa bagira imyumvire ko umusore ubyibushye yita cyane ku mafaranga ndetse akaba atabona umwanya wundi wo guhemuka kuko anyuzwe n’ibyo afite, n’uko ari. Abagore baba bumva ko umusore ubyibushye atari nka babandi birirwa aha ejo bakaba bari ahandi kubera kugenda bahigahiga ubuzima, ari nako bamwe basiga bahemutse. Abagore bakunda abasore b’abizerwa kuko aba yumva ko ubyibushye ntacyo yahemukira adafite.

Src: news.phxfeeds






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND