RFL
Kigali

Trump ntiyizeye ikoranabuhanga mu matora ndetse yavuze ko atazahererekanya ubutegetsi mu mahoro natsindwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/09/2020 10:40
0


Inkeke ni zoze kuri Bwana Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri no gushaka kuyiyobora ku nshuro ya kabiri, uyu muyobozi avuga ko atazahererekanya ubutegetsi mu mahoro natsindwa amatora agiye kuba mu Ugushyingo uyu mwaka.



Impungenge ni zose kuri benshi bari kwibaza niba amateka atagiye kwisubiramo nk'uko byagenze ahanaga mu 2016 aho byavugwaga ko mu matora ya Amerika habayemo uburinganya bw'amajwi yibwe hifashishijwe ikoranabuhanga n'ubwo nta gihamya byari bifite. Trump avuga ko atewe impungenge n'amatora. Mu kiganiro n'abanyamakuru mu biro bye bya White House, yagize ati: "Tuzagomba kureba uko bigenda. Ibyo murabizi".

Bwana Trump yanavuze ko yemeza ko ibizava mu matora bishoboka ko bizakemurirwa mu rukiko rw'ikirenga rw'Amerika, nanone yongera kuvuga ko adashirira amakenga gutora hifashishijwe uburyo bw'iposita avuga ko bwabamo uburiganya.

Leta zimwe z'Amerika zikomeje gushishikariza abaturage kuzatora bifashishije iposita, zivuga ko bikenewe ko Abanyamerika barindwa icyorezo cya coronavirus.

Trump yatangaje iki?


Ejo ku wa Gatatu nimugoroba (ku masaha y'Amerika), Bwana Trump yabajijwe n'umunyamakuru niba yakwizeza ko azahererekanya ubutegetsi mu mahoro "atsinze, atsinzwe cyangwa anganyije" na Joe Biden.

Kugeza ubu, mu gihe habura iminsi 41 ngo amatora abe, amakusanyabitekerezo mu gihugu agaragaza ko Bwana Biden arusha Perezida Trump amahirwe menshi yo kuba yatsinda amatora. Bwana Trump, wo mu ishyaka ry'abarepubulikani, yagize ati: "Maze igihe ninubira bikomeye amatora. Kandi amatora ameze nabi cyane".

Ubwo umunyamakuru yasaga nk'umuhinyuza avuga ko "abantu barimo guteza imidugararo", Bwana Trump yahise asobekamo ati: "Va ku by'amatora, kandi uzabona ko azaba arimo amahoro cyane - nta hererekanya rizabaho, mvugishije ukuri, hazakomeza ubutegetsi buriho".

Mu 2016, Bwana Trump nabwo yanze kwiyemeza ko azemera ibyavuye mu matora aho yari ahatanye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry'abademokarate, yavugaga ko Madamu Clinton abangamiye demokarasi.

Byarangiye Bwana Trump atsinze ayo matora, nubwo yabuzeho amajwi miliyoni eshatu ku kigero cyari kimenyerewe cy'intsinzi, amatora yakomeje kunenga nubwo yari yayatsinze. Mitt Romney, senateri w'umurepubulikani, udasanzwe muri iryo shyaka kuko ajya anyuzamo akanenga Perezida Trump, ejo ku wa gatatu yanditse kuri Twitter ati:

"Icya ngombwa muri demokarasi ni ihererekanya ry'ubutegetsi mu mahoro; ibyo bitabayeho byaba ari muri Belarus [ahaherutse kuba amatora atavuzweho rumwe]. Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga ko perezida ashobora kutazubaha ibi biteganywa n'itegekonshinga ni ibintu bitakwiyumvishwa kandi bitakwemerwa".

Abademokarate bavuze iki?

Aganira n'abanyamakuru muri leta ya Delaware, Bwana Biden yavuze ko amagambo ya Bwana Trump ku ihererekanya ry'ubutegetsi "nta bwenge burimo". Itsinda rishinzwe kwamamaza Biden ryavuze ko ryiteguye "amayeri" ayo ari yo yose ya Perezida Trump.

Iryo tsinda ryongeyeho ko "Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] ishoboye neza cyane guherekeza igasohora muri White House abahayobeye bakahinjira nta ruhushya babifitiye". Bwana Biden na we ashinjwa na bamwe guhembera imidugararo mu matora kubera amagambo yavuze mu kwezi kwa munani ati: "Haba hari uwibwira ko hazaba urugomo rucye muri Amerika Donald Trump niyongera gutorwa?".

Mu kwezi gushize, Madamu Clinton yashishikarije Bwana Biden ko kuri iyi nshuro mu ijoro ryo ku munsi w'amatora atazemera ko yatsinzwe "uko byagenda kose" babaye begeranye cyane mu majwi. Yavuze ko bishoboka ko abarepubulikani bashobora kugerageza "kuvangavanga abatatoye" bakaniyambaza abanyamategeko babo mu kwanga ibyavuye mu matora.

Ejo ku wa Gatatu, Bwana Trump yongeye gushimangira umwanzuro we wo gusaba ko mu rukiko rw'ikirenga hongerwamo undi mucamanza mushya mbere y'amatora, kuko ngo abona ko ibyavuye mu matora bizakiranurwa n'urwo rukiko.

Perezida Trump yavuze ko azagena umucamanza w'umugore muri uru rukiko ku wa Gatandatu w'iki cyumweru. Azaba asimbuye umucamanza Ruth Bader Ginsburg, wapfuye ku wa Gatanu mu cyumweru gishize.

Src: bbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND