RFL
Kigali

Beza Deborah yasohoye indirimbo yakoranye na Pastor Bugembe ufatwa nk'umwami wa Gospel muri Uganda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2020 15:31
0


Umunyarwandakazi Beza Deborah yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Living Water' yakoranye na Pastor Wilson Bugembe ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Uganda. Beza Deborah ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'amezi abiri asohoye indrimbo 'Celebrate' yakoranye Levixone nawe ukunzwe cyane i Kampala.



Beza Deborah kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda mu gihe 'Guma mu rugo' yayimaze ari i Kampala kuko ariho icyorezo cya Covid-19 cyamusanze. Iyi ndirimbo  ye nshya 'Living Water' ni iya 3 akoze nyuma y'iyo aherutse gusohora yitwa 'Celebrate' Ft Levixone ndetse na 'Muhumure' yashyize hanze mu 2019. Beza Deborah ni umukobwa uhagurukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma yo kumara imyaka 20 afite inzozi zo kuwunjiramo. Umuziki awufatanya n'ibikorwa by'urukundo.


Beza Deborah yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu

Kuva atangaje ko yinjiye mu muziki, ntaracogora na rimwe kuko agenda arushaho gukora ibikorwa byiza binaremereye kurusha ibya mbere. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya 'Living Water' yakoranye n'umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda, Wilson Bugembe, washyizwe ku mwanya wa mbere mu baramyi basangiye urubyiniro n'icyamamare Don Moen mu ntangiriro z'umwaka ushize, ibintu bishimangira ko Bugembe ari we ukunzwe kurusha abandi bahanzi bose ba Gospel muri Uganda.


Pastor Bugembe yasangiye stage na Don Moen mu mwaka wa 2019

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Beza Deborah yadutangarije ko iyi ndirimbo 'Living water' bayanditse mu mpera z'ukwezi kwa 5, ikaba ivuga ko Imana ari yo isumba byose kuko abantu bashobora kukwanga, bakagusugura mu kazi, gusa Imana yo yonyine iba yabibonye kandi ifite uburyo ibigucishamo mu mahoro. Yunzemo ati "Muri make ubutumwa ni uko Imana iba izi byose ku buzima bwawe mu bihe byose n'ibyo waba urimo byose byaba byiza cyangwa ibibi".

Yavuze ko indirimbo yakoranye na Levixone yishimiwe cyane, bimuteye imbaraga zo gukora cyane ari nabwo yiyemeje gukorana indirimbo na Bugembe. Ati "Urebye cyane cyane Celebrate ft Levixone ni nayo yanteye imbaraga zo gukora iyi bitewe n'uko abantu benshi cyane cyane abakunda indirimbo ziramya zinahimbaza Imana banyandikiraga kuri social media, abandi bakanyandikira muri media tour nakoze banyereka ibyishimo n'urukundo batewe nayo". 

Yakomeje agira ati "Si Uganda gusa ndetse no mu Rwanda banyeretse urukundo rwinshi nanjye rero nta kindi nari bubiture kitari ukubaha indirimbo nziza nk'iyi". Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Living water', ivuga ku rukundo rw'Imana. Yagize ati "Iyi ndirimbo iravuga ku rukundo rw'Imana idukunda n'agaciro dufite imbere yayo kandi ko ariyo igena byose ku buzima bwacu ntakiba itakizi".


Beza Deborah yasohoye indirimbo ivuga ku rukundo rw'Imana

Wilson Bugembe wakoranye indirimbo na Beza Deborah, ni umupasiteri ubifatanya n'uburirimbyi. Ayobora itorero ryitwa 'Light the world Ministries'. Mu muziki, akunzwe mu ndirimbo; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n'izindi. Hejuru y'ibyo ni n'umuvugabutumwa mwiza. Ni inshuti y'abanyamuziki bo mu Rwanda ndetse anaherutse i Kigali mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries cyabaye kuwa 12/05/2019.


Wilson Bugembe aheruka mu Rwanda mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries

REBA HANO INDIRIMBO 'LIVING WATER' YA BEZA DEBORAH FT WILSON BUGEMBE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND