RFL
Kigali

Abarayon bati iki nyuma y’ihirima ry’ingoma ya Sadate?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2020 14:16
0


Nyuma y'uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ‘RGB’ ruhagaritse komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate, hakaba hagomba kujyaho ubuyobozi bushya, benshi mu bakunzi b’iyi kipe bishimiye iki cyemezo ariko bagira icyo basaba komite nshya izatorwa mu rwego rwo kubaka ikipe izabaha ibyishimo.



Benshi mu bafana n’abakunzi ba Rayon Sports bari bategererezanyije amatsiko umwanzuro wa RGB, ku bibazo by’urudaca bishingiye ku buyobozi bimaze igihe kitari gito muri Rayon Sports, byanatumye ikipe idindira mu mikorere n’abakunzi bayo bacikamo ibice, ubwumvikane burabura.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, cyatangarijwemo uyu mwanzuro cyabereye mu cyumba cy’uruganiriro cya Kigali Arena, benshi mu bafana b’iyi kipe bari bakikije iyi nzu bategereje kumenya icyo RGB itangaza.

Ntabwo byari byoroshye kuko byasabye imbaraga z’abashinzwe umutekano kugira ngo birukane aba bafana, arko batagiye kure kuko bari baryamiye amajanja bategereje kumenya umwanzuro w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Nyuma y'uko aba bafana bamenye ko uru rwego rwanzuye ko Sadate na komite ye bavanweho, bagaragaje ibyishimo bavuga ko biruhukije kubera koi bi bibazo byamungaga ikipe yabo, ariko bagira n’icyo basaba komite nshya izajyaho.

Bagize bati "Nta mvura igwa ngo ntihite! Mana urakoze rwose kudukiza Sadate Munyakazi yari aduhejeje umwuka neza neza. Ukuntu ari umusirimu ikipe yayifatanyije na Covid -19 maze ibura ubwinyagamburiro neza. Rwose nizereko ibibazo byo muri Rayon bizahabwa umurongo, iki nicyo bita igihugu kigendera ku mategeko".

Abandi bati "RGB rwose yakoze akazi gakomeye, yaciye urubanza iraramye kandi nibyo byari bikwiye, Abarayon dukeneye ikipe iduha ibyishimo, uwayobora wese ariko ikipe itsinda ntacyo bidutwaye".

Nubwo hari abishimiye ko Sadate avuye ku buyobozi, hari n’abandi bamubona nk’Intwali yagaragaje ibibazo bimeze nk’imungu yamungaga ikipe yabo batabizi.

Bagize bati "Turashimira Munyakazi Sadate kuko yaharaniye ko ibibazo bya Rayon Sports bikemuka. Nubwo birangiye avuyeho, ariko yerekanye imungu zamungaga ikipe yacu".

Aba bakunzi ba Rayon Sports bahuriza ku kintu kimwe bifuza ko Komite izashyirwaho yabakorera.

"Turifuza ko abayobozi bashya ba Gikundiro bazadufasha tukongera kwiyubaka tugasenyera umugozi umwe, ku buryo twubaka ikipe iduha ibyishimo n’umunezero aho kongera gusubira mu matiku".

Biteganyijwe ko Ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho bugomba kuba bwamenyekanye bitarenze itariki ya 24 Nzeri 2020.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bishimiye ukuva ku buyoboyi kwa Sadate Munyakazi

Rayon Sports igiye kugira ubuyobozi bushya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND