RFL
Kigali

Remo amaraso mashya muri muzika yasohoye indirimbo nshya “Kidogo” yiganjemo amagambo y’urukundo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/09/2020 18:36
0


Umuhanzi uri kuzamuka neza, Ngirinshuti Raymond ukoresha akazina ka “Remo” nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Salange” igakundwa na benshi, ubu yasohoye iya kabiri yise “Kidogo” irimo amagambo meza y’urukundo.



Remo, kugeza magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo 2 zose ziganjemo amagambo y’urukundo. Aganira na INYARWANDA.COM izamura impano z’abahanzi batandukanye, yavuze ko aje muri muzika mu gutambutsa ubutumwa bwiza kandi bw’urukundo.


Ku gitekerezo cy’indirimbo ye nshya “Kidogo” yemeza ko yarebye abantu batandukanye akabona umuntu iyo ari kumwe n’umukunzi we biba ibyishimo, bamwe ntibaba bifuza ko umunsi urangira. Yagize ati:” Indirimbo yanjye ni urukundo gusa, iyo umuntu ari kumwe n’umukunzi we begeranye bumva bari mu munyenga bakumva umunsi waba muremure nturangire”.

Ku ntumbero ye n’ingamba azanye muri muzika, ashimangira ko umuhanzi wese agomba gukora cyane akagira ejo heza. Ati: “Njyewe ku bufatanye n’abakunzi ba muzika ndashaka gutera imbere, ibi byose nzabigeraho binyuze mu gukora indirimbo nziza ziryoheye amatwi, umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi biratugora tugitangira ariko bizatungana vuba ku bufatanye n’abafana banjye n’abandi batandukanye”.

Akomeza ashima aho umuziki w’u Rwanda ugeze utera imbere, yishimira abahanga bagenda bavuka muri muzika n’imbaraga bagaragaza. Remo asaba kandi abahanzi bakuru gutera ijisho inyuma bagafata akaboko abakizamuka bafite impano.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO KIDOGO YA REMO


KANDA HANO WUMVE SALANGE YA REMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND