RFL
Kigali

Umuraperi Maylo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Inyenyeri Yanjye’ yafatanyije na Bull Dog –VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/09/2020 10:30
0


Maylo umwe mu baraperi bamaze igihe kinini cyane muri muzika Nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo 'Nturanye Nabo', yahuje imbaraga n’icyamamare muri Hip Hop Nyarwanda Bull Dog bakora indirimbo bise ‘Inyenyeri Yanjye’ igaruka ku buzima bw’umuntu ushaka kugera kure banasaba abanzi babo kugenza gake.



Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Maylo aterura amagambo asaba abantu kutazamucira iteka, asaba buri wese ushaka kugera kure kutazahagarara mu gihe cyose abona imbogamizi imbere ye. Yaririmbye agira ati ”Ntuzahagarike mu gihe ugihumeka, abanzi banjye ntimukancire iteka, ntubwo wagenda uzasige amateka,.. (…..) Nyenyeri Yanjye murikira mbe Super Star".

Bull Dog nawe aza ashimangira ko ari ukurwana gisirikare mu rugamba rw’ubwamamare, aho yigereranyije n’intare iri ku muhigo n’icyamamare Kevin Carnell. Mu kiganiro na Maylo yatangarije InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yayinyujijemo ubutumwa buri wese yakumva kandi bukamuganisha aheza.

Uyu musore ufatwa nk’umunyabigwi utarageze aho yashakaga muri muzika Nyarwanda yatangaje ko yifuza kugera aharenze aho yahoze binyuze mu bihangano byiza agiye gukora bizaherekezwa no kubiharurira inzira.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ubusanzwe nayikoze ku mpamvu zo gutanga ubutumwa bwari busa n’ubukenewe cyane. Ubundi abantu benshi ntabwo berura ngo bagaragaze ko hari ubabangamiye bigatuma nawe adahabwa umwanya wo kwitekerezaho no kwikosora. Ibi rero byatumye mpuza imbaraga na Bull Dog tubishyira mu mvugo yeruye ndetse tugaragaza ko ntawe ukwiye gucibwa intege n’abo yita abanzi be;

Ahubwo akwiye guharanira gusiga amateka azava mu gukora nk’intare iri ku muhigo. Ubusanzwe uyu muziki nywumazemo imyaka myinshi cyane igera ku icumi (10) inarenga kandi abakunzi ba muzika Nyarwanda baranzi cyane mu ndirimbo nakoze mbere ndetse na vuba. Ubu rero ndabasaba gukomeza kudushyigikira bakatuba hafi kuko niteguye gukora cyane birenze kandi nkagera ku birenze ibyo nagezeho mu myaka yashize ariko nako ngerageza kubishakira inzira bizacamo bikabageraho”.


Maylo ni umuraperi ukomoka mu karere ka Musanze uherutse gukora ubukwe akanibaruka imfura ye. Indirimbo 'Inyenyeri Yanjye' yakozwe na Trackslayer, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Mici.

Umuraperi Bull Dog wakoranye indirimbo na Maylo 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INYENYERI YANJYE' YA MAYLO NA BULL DOG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND