Iyo bavuze ikoranabuhanga rigezweho kandi rihamye benshi bahita bumva Telefone zigezweho. Ikigo cya Tecno cyatewe ishema no gutsindira irushanwa mpuzamahanga rya LIP (Look In Person) ry’uyu mwaka wa 2020 bitewe n’ikoranabuhanga riranga ibikoresho by’iki kigo.
TECNO nka kimwe mu bigo bikomeye cyane ku isi mu
gukora telefone zigezweho zizwi nka Smartphone, yatsindiye igihembo
mpuzamahanga nyuma yo guhigika ibindi bigo bikomeye cyane ku isi mu irushanwa
mpuzamahanga rizwi nka LIP (Look in Person) ryabaye muri uyu mwaka, mu nama ngarukamwaka
ya CVPR (Computer Vision and Pattern Recognition) yabaye uyu mwaka wa 2020.
TECNO yahawe igihembo mu gice yari irimo cya Dark Complexion Portait Segmentation Challenge. CVPR ni imwe mu nama zikomeye cyane mu bijyanye na Computer vision and Pattern Recognition. Computer Vision ni bumwe mu buryo bukora nk’ubwenge buremano (Artificial Intergence) bwifashishwa mu gusobanura amakuru atandukanye naho Pattern Recognition ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu guhuza amakuru abitse mu bikoresho by’ikorabuhanga n’amakuru aturutse hanze.
Iri rushanwa mpuzamahanga ryateguwe na CVPR ryari
ribaye ku nshuro yaryo ya kane, muri iyi nama umubiri w’umuntu ni imwe mu
ngingo yaganiriweho cyane, nk'imwe mu ngingo yifashishwa cyane mu bizwi nka
Computer Vision. Harimo n’abakemurampaka baturutse muri kaminuza zikomeye cyane
ku isi, harimo nka Kaminuza ya Carnergie Mellon University, Berkeley, National
University of Singapore n’izindi zitandukanye. Iri rushanwa harimo bamwe mu
bakora telefone baje baturutse muri kaminuza zikomeye ku isi harimo nka Chinese
Academy of Sciences, Taiwan Jiaotong University na ETH Zurich.
TECNO yaje gutsinda mu gice cya gatanu muri iri
rushanwa cyashyizwemo uyu mwaka cyiswe Dark Complexion Portait Segmentation,
aho yari ihanganye n’ibigo bikomeye cyane ku isi. Iki gice cya gatanu TECNO
yari irimo intego kwari uguteza imbere no gukemura bimwe mu bibazo bigaragara
mu bizwi nka Image Segmentation of Dark Complexion portraits akaba ari bumwe mu buryo bwa Computer vision bufasha mu
gutandukanya ishusho iri mu buryo bwa digital ukayishyira mu buryo butandukanye.
TECNO yaje gutsinda muri iki cyiciro n’amanota
agera kuri 95.40% bitewe n’ikoranabuhanga yakoresheje bw’ubwenge bw’ubukorano (Artificial
intelligence).
Ibi ntabwo bitunguranye kubera ko TECNO yahoze ikora
udushya twinshi mu ikoranabuhanga. Kuba TECNO itwaye iki gihembo, biragaragaza
ko itatakaje umwanya wayo mu gushora imali mu bikorwa b’ubushakashatsi ndetse
n’iterambere ryayo, no kwifashisha bimwe mu bikoresho by’ubushakashatsi muri
siyansi.
Kuba TECNO yatsindiye iki gihembo gikomeye ni
ibigaragaza umuhate ifite mu gukomeza gukora udushya mu bicuruzwa byayo, bitwo
ibi bikazaba intandaro y’ibyishimo ku bakoresha ibikoresho bya TECNO mu bihe
biri imbere
Ese
ubudasa bwa TECNO buyitandukanya n’ibindi bigo ni ubuhe?
TECNO ni ikigo gikomeye gikora kikanacuruza
telefone zigezweho zizwi nka Smartphone. TECNO muri gahunda yayo ifite ni
ukugeza ikoranabuhanga ku bantu benshi ku biciro byoroheye buri wese, gufasha
abakiriya gukemura imbogamizi bafite uyu munsi no kumenya amahirwe ari mu isi.
TECNO imenya ibyo abakiriya bayo bakeneye ku masoko
atandukanye maze ikabagezaho udushya dutandukanye binyuze mu bicuruzwa
bitandukanye harimo telefone za Smartphones, tablets n’izindi telefone
z’ubwoko butandukanye.
TECNO kandi ni kimwe mu bigo ku isi bikorera ku
masoko agera kuri 60 hirya no hino ku isi ndetse na kimwe mu bigo 3 bya mbere
muri Afurika bikora telefone. TECNO kandi ni umufatanyabikorwa w’ikipe ya
Manchester City yo mu Bwongereza.
Ushaka kumenya amakuru arambuye ku bikorwa bya TECNO wasura urubuga rwayo ari rwo; www.tecno-mobile.com
TANGA IGITECYEREZO