Nyuma y’uko Cardi B afunguriye umukobwa we Kulture konti ya Instagram kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje, iyi konti ye yahise ikurikirwa n’abarenga ibihumbi Magana arindwi mu minsi itatu gusa.
Kulture Kiari Cephus umukobwa wa Cardi B na Offset ku
myaka ye 2 gusa y’amavuko ubu nawe yabaye umwe mu byamamare bikurikirwa cyane
ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’uko umubyeyi we (Cardi B) amufunguriye konti
ya Instagram kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje ubu akaba akurikirwa n’abarenga
ibihumbi Magana arindwi mu minsi itatu gusa.
Kuwa Gatandatu ubwo Cardi B yari amaze gufungura konti
y’umukobwa we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashishikarije abakunzi be
gukurikira (Follow) umukobwa we kuri konti ye nshya yari amaze kumufungurira.
Kulture umukobwa wa Cardi B na Offset
Nyuma yo gufungura iyi konti yahise ishyirwaho ubutumwa
butandukanye bugizwe n’amafoto atandukanye y’uyu mukobwa wa Cardi B. Ku ifoto
ya mbere yashizweho ubusobanuro (Caption) bugira buti:” Muraho Mwese”, indi iriho
ubusobanuro bugira buti: ”Hano ndasa na Mama”. Haje gushyirwaho n’izindi Videwo zitandukanye
harimo n’igaragaza Kulture ari kumwe n’umubyeyi we.
Konti ya Kulture umukobwa wa Cardi B
Kuwa 15 Nzeri 2020 Cardi B yatanze ikirego mu rukiko
rwo muri Georgia aho yakaga gatanya n’umugabo we Offset bari bamaranye imyaka
itatu babana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba banafitanye umwana. Mu kirego
Cardi B yavugaga ko ashaka kuba ari we uhabwa uburenganzira bwo kurera umwana, yifuza
kandi ko bagabana imitungo bafatanyije n’umugabo we ndetse ko Offset umugabo we
azishyura amafaranga y’indezo n’azakenerwa mu kirego cyo kwaka gatanya.
Src: USA TODAY
TANGA IGITECYEREZO