RFL
Kigali

Ku myaka 2 y’amavuko Kulture umukobwa wa Cardi B yakorewe konti ya Instagram akurikirwa n’abarenga 700K mu minsi 3 gusa

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/09/2020 14:04
0


Nyuma y’uko Cardi B afunguriye umukobwa we Kulture konti ya Instagram kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje, iyi konti ye yahise ikurikirwa n’abarenga ibihumbi Magana arindwi mu minsi itatu gusa.



Kulture Kiari Cephus umukobwa wa Cardi B na Offset ku myaka ye 2 gusa y’amavuko ubu nawe yabaye umwe mu byamamare bikurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’uko umubyeyi we (Cardi B) amufunguriye konti ya Instagram kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje ubu akaba akurikirwa n’abarenga ibihumbi Magana arindwi mu minsi itatu gusa.

Kuwa Gatandatu ubwo Cardi B yari amaze gufungura konti y’umukobwa we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashishikarije abakunzi be gukurikira (Follow) umukobwa we kuri konti ye nshya yari amaze kumufungurira.

Kulture

Kulture umukobwa wa Cardi B na Offset

Nyuma yo gufungura iyi konti yahise ishyirwaho ubutumwa butandukanye bugizwe n’amafoto atandukanye y’uyu mukobwa wa Cardi B. Ku ifoto ya mbere yashizweho ubusobanuro (Caption) bugira buti:” Muraho Mwese”, indi iriho ubusobanuro bugira buti: ”Hano ndasa na Mama”. Haje gushyirwaho n’izindi Videwo zitandukanye harimo n’igaragaza Kulture ari kumwe n’umubyeyi we.

Instagram Account

Konti ya Kulture umukobwa wa Cardi B

Kuwa 15 Nzeri 2020 Cardi B yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Georgia aho yakaga gatanya n’umugabo we Offset bari bamaranye imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba banafitanye umwana. Mu kirego Cardi B yavugaga ko ashaka kuba ari we uhabwa uburenganzira bwo kurera umwana, yifuza kandi ko bagabana imitungo bafatanyije n’umugabo we ndetse ko Offset umugabo we azishyura amafaranga y’indezo n’azakenerwa mu kirego cyo kwaka gatanya.

 

Src: USA TODAY  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND