RFL
Kigali

Canada: Kaneza Sheja wamamaye mu ndirimbo 'Kagame Karambe' yambitse impeta umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2020 10:47
0

"Kagame karambe, umugongo waguhetse uragahoraho. Intore izirusha intambwe, wabohoye u Rwanda, ubumwe n'ubwiyunge wabugize intego, natwe abana b'u Rwanda dufatanye urunana twubake urwatubyaye, jya mbere rudasumbwa abanyarwanda twese tukuri inyuma". Iyo ni indirimbo 'Kagame karambe' ya Kaneza Sheja wamaze kwambika umukunzi we impeta y'urukundo.



Kaneza Sheja Ruhindanisheja ni umuhanzi w'umuhanga ukora injyana Gakondo, muri iyi minsi akaba ari kubarizwa muri Canada. Yigishijwe umuziki n'inararibonye muri wo ari bo; Masamba Intore na Mighty Popo uyobora ishuri ry'umuziki rya Nyundo. Ntiyabaye nka bamwe bagera i mahanga bagahagarika umuziki, ahubwo yarawukomeje ndetse ubu yanongeyeho kuyobora ubukwe no kwita amazina y'inka.

Amaze kubona uko Kaneza Sheja yizihiye benshi mu bukwe bwa Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge bwabaye tariki 22 Kanama 2020, Masamba Intore yamutangajeho amagambo akomeye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yaranditse ati "Bintera ishema ryinshi ariko bikampa n'icyizere ko u Rwanda rudateze kwongera kuzima kuko rwibarutse Intore zitari Intozo. Igihugu kitagira Umuco kiracika".

Hashize imyaka ibiri Kaneza Sheja abarizwa ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada. Uyu muhanzi avuga ko urukumbuzi afitiye u Rwanda n'abaturuye rumaze kuba rwinshi. Yatangaje ko akumbuye gutaramana n'abanyarwanda baba imbere mu gihugu. Imyaka ibiri amaze muri Canada yamubereye myiza cyane by'akarusho muri iyi minsi ari mu byishimo bikomeye yatewe no kubwirwa 'YEGO/YES' n'uyu mukunzi we Ingabire Diane wamurutiye abandi bakobwa bose bo ku Isi.


Kaneza Sheja mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we Ingabire Diane

Ku wa Gatanu taliki ya 18/9/2020 ni bwo Kaneza Sheja yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Diane mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa Victoria Vancouver muri Canada. Mu kiganiro na INYARWANDA, Kaneza Sheja yadutangarije ko umukobwa yambitse impeta yamukundiye ingeso nziza arusha abandi. Yavuze ko yanyuzwe cyane no kubwirwa 'YEGO' n'uwo yihebeye kuko kugira inshuti nka Diane ari ibyishimo by'ikirenga kuri uyu muhanzi. Yagize ati:

Ni we nambitse impeta kuko yanyuze umutima wanjye. Namukundiye imyifatire ye myiza n'ingeso ze nziza. Ni inshuti yanjye magara yahuje n’inzozi nari mfite z’umukobwa nifuzaga mu buzima bwanjye, rero ni we nahisemo ko twabana akaramata. (Kubwirwa YEGO) nabyakiriye neza kuko ni byo nifuzaga cyane kuko kumugira mu buzima bwanjye ni ibyishimo cyane ko duhuza muri byose.

Ni rwogere! Kaneza n'umukunzi we Ingabire barebana akana ko mu jisho

Iyo umusore asabye umukobwa ko bazabana akaramata, undi akakwemerera, ni ibintu by'umvikana ko bahita batangira gutegura ubukwe, igihe buzabera, aho buzabera n'ibindi. Abajijwe igihe bateganya kuzakorera ubukwe, Kaneza Sheja yagize ati "Ubukwe turacyabutegura tuzababwira nta kibazo". 

Yakomeje avuga ko kuri ubu akomeje umuziki we akaba ari gutaramira abanyarwanda n'abanyamahanga mu birori bitandukanye, ati "Muzika yanjye imeze neza ndigutaramira Abanyarwanda n’Abanyamahanga mu bitaramo bitandukanye haba mu bukwe n'ibindi cyane muri Canada. Abafite ubukwe ndikubataramira cyane. Urugero nka mbere na nyuma y’ubukwe bwa Alpha Rwirangira".

Yakomeje ati "Nataramiye ubukwe butandukanye mu mijyi nka Hamilton, Ottawa, Toronto, Montreal na Quebec City. Bityo rero ndakomeje cyane, mbwira n’abafite ubukwe n’ibindi biriro ndahari cyane bambwire haba mu kubuyobora no kwita amazina y’inka ndetse dutaramane cyane. Nkaba mbafitiye indirimbo zitandukanye nziza za Gakondo ngiye kubashyirira hanze zaba iz'ubukwe ndetse n’iz’urukundo."


Kaneza yishimiye bikomeye kubwirwa YEGO n'umukunzi we Ingabire


Kaneza Sheja yavuze ko Ingabire Diane ari we mukobwa wamurutiye abandi bose bo ku Isi

REBA HANO INDIRIMBO 'KAGAME KARAMBE' YA KANEZA SHEJA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND