RFL
Kigali

Yvanny Mpano yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Amateka’, avuga ko ibiganiro bye na Alain Muku bitagenze neza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2020 9:02
0


Umuhanzi Yvanny Mpano uri mu batanga icyizere, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Amateka’, avuga ko ibiganiro bye na Alain Mukurarinda Bernard [Alain Muku] ushaka kumwinjiza muri Label ye bitagenze neza nk’uko yabitekerezaga.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Amateka’ yasohotse yasohotse kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 42’. Agaragaramo bamwe mu bakinnyi ba filime bazwi barimo na Tukowote ukina muri filime ‘Bamenya’ n’abandi. 

Harimo kandi umugabo uzwi nka Dumba ukunda kwifata amashusho aririmba indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi. Uyu mugabo ni nawe usezeranya Yvanny Mpano n’umukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo.  

Iyi ndirimbo ‘Amateka’ yari imaze amezi icumi isohotse ku rubuga rwa Youtube mu buryo bw’amajwi, ku mpamvu Yvanny Mpano asobanura ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, kuko ubwo yatangiraga gufata amashusho ari nabwo Covid-19 yadutse.

Avuga ko kandi yagiye agorwa no guhuza na Producer Fleury Legend watunganyije aya mashusho, kuko asanzwe afite akazi ko gufata amashusho ya filime ‘Impanga’ y’umukunzi we Bahavu Jeannette wakunzwe muri filime ‘City Maid’.

Ku wa 24 Ukwakira 2019, ubwo Yvanny Mpano yasohoraga amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yatangaje ko ari mu biganiro bya nyuma na Alain Muku ushaka kumwinjiza muri Label ye yise The Boss Papa.

Yvanny Mpano yabwiye INYARWANDA, ko muri icyo gihe Alain Muku yamwoherereje imbanziriza mushinga ya kontaro arayisoma ariko asanga harimo ibitamunyuze asaba Alain Muku ko yabihindura bagatangira gukorana. 

Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe Alain Muku yahise ajya muri Côte d'Ivoire, ibiganiro byabo nibyakomeza nk’uko byari bitegezweho, ariko ngo ariteguye gukorana nawe mu gihe cyose yaba yishimiye ingingo zose ziri muri kontaro.

Ati “Twaraganiriye ampa ‘pre-contract’ ngo nyirebe hagira ibintu bimwe na bimwe nyine tutemeranyaho, ambwira ko agiye kubikosora. Muri iyo minsi ahita ajya muri Côte d'Ivoire ngira ngo yari afiteyo akazi.”

Akomeza ati “Aragenda amara igihe, agaruka nyine nanjye narakomeje gahunda zanjye nawe mbona bisa n’aho nawe atagifite gahunda. Ariko ntibivuze ko bitakunda igihe icyo ari cyo cyose. Njyewe ndi umuhanzi mba mari, aramutse yifuje twakongera gukorana, nditeguye.”

Uyu muhanzi ntasobanura neza ibyo atishimiye muri kontaro yahawe na Alain Muku, ariko ngo byose biraganisha ku buryo yari kujya atwara umuziki we.

Yvanny Mpano yavuze ko muri iki gihe afite abo bari gukorana n’ubwo bitarajya mu mpapuro. Avuga ko ari umuhanzi ugomba gukomeza gusohora ibihangano kugira ngo aticisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Yvanny Mpano yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Amateka" yari imaze amezi 10 isohotse mu buryo bw'amajwi (Audio)

Yvanny yavuze ko ibiganiro bye na Alain Muku bimwinjiza muri Label ye byacumbagiye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMATEKA' YA YVANNY MPANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND