RFL
Kigali

Alexei Navalny yasabye u Burusiya gutanga imyenda yari yambaye ubwo yarogwaga

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:21/09/2020 17:14
0


Alexei Navalny uherutse kurogwa bigashinjwa Igihugu cy’ u Burusiya, kuri uyu wambere yabwiye iki gihugu ngo gitange imyenda yari yambaye ubwo yajyaga muri koma. Avuga ko Moscow ubu ibitse ibimenyetso bikomeye ku kirego cye.



Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin, yatangaje ko imyambaro yari yambaye ubwo yajyaga muri koma ko yatwawe mbere y’uko indege imutwara mu Budage aho yavuriwe.

U Budage bwatangaje ko ibipimo bituruka mu bihugu batatu birimo; u Bufaransa, u Budage na Sweeden, bigaragaza ko uyu mugabo yari yarogeshejwe ibyitwa ‘Novickok’, kugeza kuri ubu Igihugu cy’ u Burusiya kikaba gisabwa ibisobanuro kuri ibi.

Moscow yatangaje ko igiye kureba ibimenyetso by’ iki cyaha n’ubwo yanze ko habaho iperereza rihuryeho n’ibindi bihugu. Gusa, u Burusiya bukaba bunahakana kugira uruhare muri iki gikorwa.

Alexei Navalny yandika ku rubuga rwe, yavuze ko mbere y’uko yemererwa kujya kuvurirwa mu Budage babanje kumwambura imyenda ye yose, akoherezwa yambaye ubusa buri! Akomeza avuga ko kuba baramusanzemo Novichok mu mubiri we, ko hari amahorwe menshi yo kuba imyenda ye yabyerekana. Asaba ko imyenda ye yashyirwa mu gikapu cya purasitiki, hanyuma bakayimwoherereza kuko ifite ibimenyetso bikomeye.

Iyi myenda Navalny yari yambaye ubwo yajyaga muri koma yatwawe n’abakora mu iperereza ivanywe ku bitaro bya Omsk muri Seberia, aho yabanje gushyirwa.

U Burusiya butangaza ko bukeneye ibindi bimenyetso mbere y’uko hatangizwa iperereza kuri iki cyaha, ndetse bukanasaba u Budage gutanga Inyandiko z’abaganga za Navalny ngo zisuzumwe.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND