Umuhanzi utangiye kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, Martin Promoter, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Luv” ikubiyemo amagambo meza y’urukundo, ndetse ikaba inakangurira abantu kunyurwa mu rukundo.
Martin Munezero ukoresha akazina ka Martin Promoter
muri muzika, aganira na INYARWANDA yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bukangurira urubyiruko kunyurwa.
Martin Promoter mu mashusho y'indirimbo "Luv"
Muri iyi
ndirimbo ‘Luv’, uyu muhanzi avugamo ko umukunzi we yanyuzwe n’ibyo amukorera
akiyemeza kumukunda urudasaza. Iyi ndirimbo kandi ifite umwihariko aho iri mu
njyana abenshi batamenyereye mu Rwanda ya ‘Soft trap”.
Martin Promoter agaruka ku nkuru mpamo iri mu ndirimbo
“Luv”, yagize ati: “Indirimbo yanjye “Luv”
ikomoza ku nkuru mpamo. Inkuru irimo ni uko umukunzi wanjye yankunze akanezezwa
n’ibyo mukorera bitandukanye, akerura akavuga ko ibyo mukorera bimunyura ari yo
mpamvu ankunda adashobora kundeka”.
Martin Promoter afite Tatuwaje yakoze mu nganzo asaba urubyiruko kunyurwa mu rukundo
Ku bijyane n’uko abona muzika ye y’ahazaza, Martin yagize ati: "Umuziki
burya ukenera imbaraga nyinshi kandi nanjye ndazifite, nzakora ibishoboka
mpereze abafana banjye ubutumwa bwiza, udushya n’umudiho wabasusurutsa, gusa
umuziki waguka cyane ku bufatanye n’abafana. Ndifuza ko nateza muzika nyarwanda
imbere kurenza uko ihagaze magingo aya”.
TANGA IGITECYEREZO