Kurongora cyangwa kurongorwa si ikintu umuntu atekereza ngo ahite agishyira mu bikorwa mu gihe gito kabone n’ubwo waba ufite umukunzi.
Birashoboka ko umaze imyaka ibiri ufitanye umubano
mwiza n’umukunzi wawe, wibwira ko mumaze kumenyana cyane,
umaze kumenya imbaraga ze n’intege nke ze. Noneho mwembi mwiteguye kubana hafi
ya 50 ku ijana by’abashakanye barangije gutandukana, nta gushidikanya ko
gushyingirwa ari ingingo ikomeye isaba gutekereza cyane rero, mbere yo kwiyemeza
kurushinga, dore ibintu ugomba gusuzuma:
Umuryango wa mugenzi wawe: Birashoboka ko uzi neza umukunzi
wawe. Ariko se uzi neza umuryango we? Ni gute mu muryango w'umukunzi wawe bakuzi ? Ni izihe
ndangagaciro, imigenzo, n'imyizerere byubahirizwa mu muryango wabo? Kwiga kuri
iki kintu ku muryango we bigufasha kumenya urwego rwimbitse rwo kwizerana no
kumvikana hagati yawe nawe ukamenya aho utagomba kurengera n’icyo wakora mu
gihe habaye ikintu kiguhuza n’umuryango we.
Indangagaciro zawe: Ubusanzwe amakimbirane mu bashakanye
aturuka ku gutandukanya imyizerere n'indangagaciro. Ntugomba buri gihe
gutsimbarara ku gitekerezo cyawe iyo bigeze ku byerekeye umuryango, politiki,
idini, n’ibindi bintu. Icyangombwa ni uko wubaha imyizerere n'indangagaciro. Uru
ni rwo rufatiro rw'ubuzima bwiza bwubatse.
Uburyo uzarera abana bawe: Ushobora kugira ibitekerezo
bitandukanye ku byerekeye kurera abana, uburyo bwo kubahana, ese ni nde
uzabitaho mu gihe mwembi mwahisemo gukora amasaha yose, n’ibindi. Iyo
abashakanye batangiye kubyara, ibintu birahinduka rwose kandi ushobora
gutungurwa burya kurera umwana w’ibyumweru 2 byitwa ko asinziriye umunsi wose
birashobora ariko se mu gihe azaba amaze gukura bizagenda bite? Iki ukwiye
kugitekerezaho mbere yo gushinga urugo.
Banza ushyire muri gahunda intego zawe bwite: Kuba ugiye
gushaka ntibisobanura ko utagishoboye gukurikirana inzozi zawe bwite. Ni ngombwa
cyane, mbere y'uko ukora ubukwe, kuganira ku bintu by’ingenzi nk’ibi. Hitamo
uburyo ushobora gukurikirana inzozi zawe n’igihe uzaba ufite abana.
Uburyo bwo kuzakoresha amafaranga: Wowe na mugenzi wawe
mugomba kumvikana ku ngingo z’ingenzi nk’imari.
Ibibazo by'amafaranga biri mu bitera amakimbirane mu bashakanye kuko bifitanye
isano n’ibintu byinshi nko gufata ibyemezo, kugenzura, imbaraga, no kwizerana.
Mu gihe cy’urushako rwawe, birashoboka cyane ko uzanyura mu bihe bitoroshye. Ni
ngombwa kuvuga uburyo ugiye guhangana n’ibintu nk’ibi, ni ngombwa kwibanda ku
kuzigama bihagije.
Src: Psychologytoday.com
TANGA IGITECYEREZO