RFL
Kigali

Iraha rya Diamond ryerekeje ku mukobwa w’uburanga Mimi waba ubaye uwa 13 mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/09/2020 6:22
0


Diamond Platnumz, ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane mu gihugu cya Tanzania akomokamo. Uko akunda umuziki ni nako akunda kuryamana n’igitsindagore cyane, ubu noneho yerekanye amarangamutima ko akunda umukobwa witwa Mimi Mars.



Diamond ntajya yihishira mu gushidukira abakobwa batandukanye kandi bikarangira abahemukiye mu rukundo. Mu bakobwa barenga 11 bakundanye bose nta n'umwe barambanye, abo akaba ari: Rehema Fabien, Upendo Mushi, Aunt Ezekiel, Wema Sepetu, Penny Mungilwa, Jokate Mwengeleo, Jacqueline Wolpe, Hamisa Mobetto, Tunda Sebasien, Zari Hassan, Tanasha Donna n'abandi.

Diamond Platnumz shows off his latest neck tattoos

Diamond ari mu bahanzi bakunda abakobwa benshi

Mu marangamutima aherutse gushyira ahagaragara yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Diamond yerekanye ko akunda cyane Mimi Mars umuvandimwe w’umuhanzikazi Vanesa Mdee. Mimi Mars nawe ni umuhanzikazi mu gihugu cya Tanzania.

Diamond umugabo ufite abana bane, yemeye ko kuva kera yakundaga uyu mukobwa mwiza kandi akajya kwibaza impamvu atigeze akundana nawe . Diamond ati: "Nahoraga nkunda uyu mukobwa. Mu by'ukuri sinzi aho igihe cyanjye nari naragitereye nk'umuhungu wa Mama Dangote”.

Benshi mu batanze ibitekerezo babajije Diamond niba yiteguye kongera kubona umukunzi ukomoka muri Tanzaniya nyuma y'uko umubano we na Tanasha wananiranye. Uwitwa Aishasiku kuri Instagram yamubajije ati: "Urashaka rero gusubira muri Tanzaniya? Ndabona utararangiza Burundi n'u Rwanda".  

Download Audio: Mimi Mars – Watoto Taifa La Kesho | Muhabarishaji News

Mimi Mars ni umukobwa w’uburanga akaba n’umuhanzikazi utavugwa cyane mu kujarajara mu rukundo

Mimi Mars achaguliwa kuwania tuzo za 'Kalasha Awards' Kenya - Listen on  Boomplay For FreeMimi Mars Sat Down With Sky To Speak on Music, Family, Vanessa Mdee  Comparisons and More - News | Mdundo.comMimi Mars #EX (ChuggaQueen) on Twitter:

Diamond yaciye amarenga ko yakunze uyu mukobwa witwa Mimi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND