RFL
Kigali

Cardi B yatangaje impamvu yatumye yaka gatanya n’umugabo we Offset

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/09/2020 17:33
0


Umuraperikazi Cardi B nyuma yo kwaka gatanya n’umugabo we Offset, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be impamvu yatumye yaka gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore.



Belcalis Marlenis Almanzar uzwi nka Cardi B yamaze amatsiko abakunzi be nyuma yo kuvugwaho inkuru y’uko yamaze kwaka gatanya n’umugabo we Offset bari bamaranye imyaka itatu babana.

Kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje ubwo Cardi B yari Live ku rukuta rwe rwa Instagram bwa mbere nyuma yo kwaka gatanya kuwa Kabiri w’icyumweru dusoje, yatangarije abakunzi be icyabimuteye. 

Nyuma yo gushimira abakunzi be ku bw’ubufasha bamuha, yavuze ko “nta rira na rimwe ryamuvuyemo” ku bwo gutandukana n’umugabo we ndetse ko impamvu yo kwaka gatanya atari uko Offset yamucaga inyuma.

Cardi B & Offset
Cardi B yabwiye abakunzi be icyatumye yaka gatanya

Cardi B yemeje amakuru yavugaga ko mu minsi ishize yagiranye ibibazo n’umugabo we, ariko ubu ibintu bitandukanye n’uko byahoze mbere, aho yagize ati: ”Iki gihe, ntabwo nigeze ndira, murashaka kumenya impamvu? Nuko gatanya yanjye atari impamvu y’ibyabaye mbere. Ntabwo ari impamvu yo kunca inyuma.”

Hari amakuru yavugaga ko Offset yaba agiye kubyarana umwana n’undi mugore ariko Cardi B yanyomoje aya makuru, ati:“Nkomeza kubona abantu bavuga ngo, “Oh,[Offset] agiye kubyara undi mwana. Ibyo rwose nta kuri kurimo. Ubu ni ubwa kabiri abantu bashaka kuzana ikibazo cy’abana muri ibi. Oya rwose, ntabwo ari byo”.

Mu mwaka 2018 nabwo aba bombi bigeze gutandukana aho amakuru yavugaga ko byatewe n'uko Offset yacaga imyuma umugore we Cardi B, gusa nyuma baje kwiyunga barasubirana. Muri iki kiganiro Cardi B yakomeje avuga ko arambiwe gukomeza kuvuga ku bijyanye n’umubano we na Offset. Cardi B avuga ko yahisemo kwaka gatanya mbere y’uko ibintu bisubira irudubi.

Yagize ati: ”Mwese murashaka ko banca inyuma inshuro 15 mbere y’uko ngenda? Murashaka ko uyu mugabo abyara umwana mbere y’uko ngenda? Oya, buri gihe muba mushaka ko ibi bihagarara mbere yo kugera kuri urwo rwego”. Cardi B yabwiye abakunzi be ko ubu yumva yishimye kuba ari wenyine, ati:”Ubu ndumva nshaka kuba inyoni yigenga”.

Cardi B & Offset

Cardi B na Offset bari bamaze imyaka itatu babana nk'umugabo n'umugore

Kuwa Kabiri w’icyumweru dusoje ni bwo Cardi B yatanze ikirego cyo kwaka gatanya n’umugabo we Offset bamaze imyaka itatu babana, bakaba banafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.


Src: Rap Up

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND