RFL
Kigali

‘The Next Popstar’, irushanwa ryo gushakisha umuhanzi uzegukana miliyoni 50 Frw anakorerwe Album na Sony Music

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2020 12:37
0


Kompanyi yitwa More Events yateguye irushanwa ry'imboneka rimwe muri muzika ku ruhando mpuzamahanga ryitwa ‘The Nex Popstar’.



More Events yateguye iri rushanwa rigiye ku nshuro ya mbere yavuze ko “rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda".Iri rushanwa rizajya ritambuka kuri KC2 buri Cyumweru guhera saa mbili z’ijoro kugera saa tatu z’ijoro no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Abashaka guhatana muri iri rushawa bazatangira kwiyandikisha ku wa 30 Nzeri 2020, aho igikorwa kizasozwa ku wa 18 Ukwakira 2020.Iri rushanwa rifunguriye abahanzi bose bifuza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamanga.Abemerewe kwiyandikisha ni abahanzi bashya cyangwa Band, abahanzi bakizamuka cyangwa Band ndetse n’abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda cyangwa Band.

Nyuma yo kwiyandikisha, itsinda ry'impuguke muri muzika mpuzamahanga ndetse na muzika nyarwanda bazahitamo 60 bambere bujuje ibisabwa maze bakomeze mu irushanwa nyirizina.Abafana nibo bazajya bahitamo umuhanzi ukomeza mu kindi cyiciro babinyujije mu gutora ku butumwa bugufi ‘SMS’ no ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza (perfomance) imbere y'impuguke enye muri muzika mpuzamahanga n’uw’u Rwanda, bagirwe inama kubyo bashobora gukosora mu miririmbire yabo kugira ngo babashe gutsindira irushanwa.

Iri rushanwa rizagira ibyiciro bine. Uzatsinda azahembwa miliyoni 50 Frw; azahabwa miliyoni 10 Frw mu ntoki, izindi 40 zizakorwamo ibikorwa bigamije kumumenyekanisha mu gihe cy'umwaka umwe wa kontaro n'ibindi. Album imwe y'indirimbo ze izakorerwa muri SM 1 Music Group ibarizwa muri Sony Music Group.

Abiyandikisha bazajya bifashisha ubutumwa bugufi bohereze kuri 1510, babanje kwandikamo amazina yabo, imyaka bafite n'Akarere babarizwa. Buri wese uhatanye azajya afata amashusho y'amasegonda ari hagati ya 45' kugera kuri 60' aririmba cyagwa arapa. Kwiyandikisha kandi ushobora kunyura kuri info@moreevents.rw cyangwa kuri 0730086382.

Hateguwe irushanwa rizahemba umuhanzi/Band uzaryegukana Miliyoni 50 Frw anakorerwe Album imwe na Sony Music yagabye amashami mu bihugu bitandukanye byo ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND