RFL
Kigali

Nicole Urwibutso ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball yambitswe impeta ku munsi we w'amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/09/2020 12:15
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Basketball ndetse n'ikipe ya IPRC Huye, Urwibutso Nicole, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Yves Nyirigira anamusaba ko bazabana ubuziraherezo.



Ubwo yuzuzaga imyaka 26 y'amavuko ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 Urwibutso Nicole ukina umukino w'intoki mu ikipe y'igihugu ndetse akanakinira ikipe ya IPRC Huye, yatunguwe n'umukunzi we bamaranye imyaka 6 bakundana, Nyirigira Yves  amusaba ko bazabana ubuziraherezo.


Nicole umaze igihe ari Minisitiri ushinzwe imikino muri Kaminuza y'u Rwanda. Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya tariki ya 16 Nzeri 1994. Yamenyaniye n'umukunzi we mu Majyepfo y'u Rwanda ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse anakina umukino wa Basketball muri UR Huye na IPRC Huye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Nicole yadutangarije ko ubu yishimye cyane kuko agiye kujya akina azi ko afite izindi nshingano. Ati “Kuri njye mfite ibyishimo, mfite morale, iyo wamaze gufatwa, ukina wumva ufite umutekano ku buryo n’umusaruro wiyongera, nishimiye ko ngiye kujya nkina ndetse nkanabera barumuna banjye urugero. Nzi ko nzajya nkina mfite izindi nshingano ariko bizantera gukora cyane ndetse n’abakinnyi dukinana babimfashemo.”


Nicole hamwe n'umukunzi we Yves 

Tumwe mu duhigo Nicole yagezeho ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance Karubanda, yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18. Amaze gukinira iki kigo, yerekeje muri Kaminuza y'u Rwanda ahakina umwaka umwe yerekeza muri IPRC Huye naho ntiyahatinda asubira muri  UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye. Ubwo yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2017-18


Urwibutso Nicole ahembwa nka MVP

Yves na Nicole bamenyanye mu mwaka  wa 2015 batangira gukundana neza tariki 28 Ugushyingo 2015,  icyo gihe Nicole yari umutoza wungirije mu kigo cya Notre Dame de la Providance Karubanda cyatozwaga na Mushumba mu mikino ya FEASSA.


Nicole ati "Yego"


Ibyishimo byari byose kuri Nicole watunguwe



Nicole na Yves bamaze imyaka 5 bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND