Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Basketball ndetse n'ikipe ya IPRC Huye, Urwibutso Nicole, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Yves Nyirigira anamusaba ko bazabana ubuziraherezo.
Ubwo
yuzuzaga imyaka 26 y'amavuko ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 Urwibutso
Nicole ukina umukino w'intoki mu ikipe y'igihugu ndetse akanakinira ikipe ya
IPRC Huye, yatunguwe n'umukunzi we bamaranye imyaka 6 bakundana, Nyirigira
Yves amusaba ko bazabana ubuziraherezo.
Nicole
umaze igihe ari Minisitiri ushinzwe imikino muri Kaminuza y'u Rwanda. Yavukiye
mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya tariki ya 16 Nzeri 1994. Yamenyaniye n'umukunzi we mu Majyepfo y'u Rwanda ubwo yigaga mu mashuri
yisumbuye ndetse anakina umukino wa Basketball muri UR Huye na IPRC Huye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Nicole yadutangarije ko ubu yishimye cyane kuko
agiye kujya akina azi ko afite izindi nshingano. Ati “Kuri njye mfite ibyishimo, mfite morale, iyo wamaze gufatwa, ukina wumva ufite umutekano ku buryo n’umusaruro
wiyongera, nishimiye ko ngiye kujya nkina ndetse nkanabera barumuna banjye
urugero. Nzi ko nzajya nkina mfite izindi nshingano ariko bizantera gukora cyane
ndetse n’abakinnyi dukinana babimfashemo.”
Nicole hamwe n'umukunzi we Yves
Tumwe
mu duhigo Nicole yagezeho ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance
Karubanda, yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18. Amaze gukinira iki kigo, yerekeje muri Kaminuza y'u Rwanda ahakina umwaka
umwe yerekeza muri IPRC Huye naho ntiyahatinda asubira muri UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye.
Ubwo yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa
shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2017-18
Urwibutso Nicole ahembwa nka MVP
Yves
na Nicole bamenyanye mu mwaka wa 2015 batangira gukundana neza tariki 28 Ugushyingo 2015, icyo gihe Nicole yari umutoza wungirije mu kigo cya Notre Dame de la Providance
Karubanda cyatozwaga na Mushumba mu mikino ya FEASSA.
Nicole ati "Yego"
Ibyishimo byari byose kuri Nicole watunguwe
TANGA IGITECYEREZO