Ishimwe Karake Clement yatangaje ko mu mpera za 2019 yabonye kuri konti ye ya Facebook ubutumwa bwa Nel Ngabo bwo mu 2013 amusaba kumwinjira muri Label ya Kina Music abereye umuyobozi.
Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi barimo
Butera Knowless, Igor Mabano, Tom Close na Nemeye Platini babarizwa mu inzu
ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music imaze imyaka irenga 10 ku isoko.
Kina Music yanyuzemo abarimo King James,
Christopher n’abandi bahagaze neza ku Isoko. Bivugwa ko mu bo yarambagije harimo
Gisa cy’Inganzo wakunzwe mu ndirimbo “Uruyenzi” ariko imikoranire yabo
ntiyakunze.
Nel Ngabo ni we muhanzi muto muri Kina
Music, ushingiye ku bikorwa ndetse n’imyaka. Yinjiye muri iyi nzu mu ntangiriro 2019, afashwa gukora indirimbo zitandukanye ndetse anamurika Album.
Yatangiye kwigaragaza ku isoko ry’umuziki
ku wa 25 Mutarama 2019, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise ‘Why’. Ni
indirimbo itaramufashije guhita amenyekana mu muziki nk’indirimbo “Nzahinduka”
yasohoye amashusho yayo kuwa 17 Nyakanga 2019.
Ishimwe Clement yabwiye INYARWANDA, ko
yishirama urwego Nel Ngabo agezeho, bigaragaza umutima n’ubushake afite kuva mu
2013 ubwo yamwandikiraga amusaba kumwinjiza muri Kina Music.
Clement yavuze ko mu mpera za 2019,
yabonye kuri konti ye ya Facebook, ubutumwa bwa Nel Ngabo amubwira ko ari
umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kandi ko yiyumvamo impano yo kuririmba,
amusaba kumushyigikira.
Ati “…Twaratangiye gukorana nabonye
ubutumwa yigeze kunyandikira mu 2013. Yambwiraga ko ari umunyeshuri, afite impano
ashaka ko abantu bamufasha…Ariko urumva nabibonye hashize igihe mu 2019.”
Clement avuga ko asoma ubu butumwa yari
kumwe na Nel Ngabo, ndetse ngo Nel Ngabo yahise asohoka mbere y’uko Clement asoza
gusoma ubu butumwa.
Clement avuga ko byafashe imyaka irenga
itandatu kugira ngo abone ubu butumwa, ahanini bitewe n’uko atagiye asubiza
buri butumwa bwose yabaga yandikiwe, bitewe n’akazi kenshi aba afite.
Clement akomeza avuga ko Album ‘Ingabo’ ya Nel
Ngabo ihageza neza ku isoko, ashingiye ku mibare y’abari kuyumva ku mbuga
zicururizwaho umuziki ndetse no kuba yarasohotse mu gihe abantu bari mu ngo mu
rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Nel Ngabo yahatanye mu irushanwa
ryateguwe n’itsinda rya Urban Boys yegukana umwanya wa kabiri, ahatana muri
Art-Rwanda Ubuhanzi no mu irushanwa ryateguwe na Kina Music.
‘Label’ ya Kina Music yashakaga
abanyempano izifashisha mu gukina filime bazi kuririmba no gucuranga. Nel Ngabo
yatsinze mu cyiciro cyo kuririmba no gucuranga ariko kwigaragaza nk’umukinnyi
wa filime, ntiyahiriwe.
Nyuma ubuyobozi bwa Kina Music
bwamuhamagaye bumubwira ko banyuzwe n’impano ye yo kuririmba n’ubwo atabashije
gutsinda ibyiciro byose.
Tariki 04 Nyakanga 2020, Nel Ngabo yamuritse
Album ya mbere yise “Ingabo” yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda
zirimo na Se wamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Uyu muhanzi yamuritse iyi Album abantu
bazi indirimbo “Why” yatangije urugendo rwe rw’umuziki, “Byakoroha”, “Ya
motema” yakoranye na Platini, “Ntibikabe” yakoranye na Butera Knowless,
“Nzahinduka” na “Nzagukunda”.
Umuhanzi Nel Ngabo aherutse kumurika Album "Ingabo" yatuye Ingabo zabohoye u Rwanda zirimo na Se
KANDA HANO: CLEMENT YAVUZE UKO MU 2013 YANDIKIWE NA NEL NGABO AMUSABA KUMUFASHA
TANGA IGITECYEREZO