RFL
Kigali

Sassnitz umujyi muto uri kugirwaho ingaruka n’ihangana rikomeye ry’ubukungu na Politiki mpuzamahanga

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:19/09/2020 8:48
0


Sassnitz ni umujyi muto wo mu Budage uherereye ku nkombe ya Atlantic. Uyu mujyi umaze iminsi ugirwaho ingaruka zikomeye kubera ihangana rya poritiki mpuzamahanga n’ubukungu. Uyu mujyi uri ku kirwa cya Rugen wagombaga kunyuzwamo bimwe mu bikorwa bya Nord Stream 2, umushinga wa gas iva mu Burusiya ikagurishwa mu Budage kimwe n’ahandi i Burayi.



Muri aya mezi abiri ashize ibikorwa by’uyu mushinga wa Nord Stream 2 byagiye bidindizwa n’impamvu za poritiki. Ingero zibangutse twavuga zabaye inzitizi ikomeye kuri uyu mushinga w’Abarusiya harimo ibihano Amerika yashyiriyeho amasosiyete ndetse n’abantu ku giti cyabo bakorana n’uyu mushinga. Ikindi tutakwirengagiza n’agatotsi kaje mu mubano w’Ubudage n’Uburusiya kubera ikibazo cy’umunyaporitiki Alexei Navalny, bivugwako aherutse kugirirwa nabi akarogwa na Kremlin nyuma akaza kuvurirwa mu Budage.

Tugarutse ku mujyi muto wa Sassnitz, uyu ni wo warimo byinshi mu bikoresho byagombaga gukoreshwa mu isoza ry’iyubakwa ry’imiyoboro ya gas. Ibi bikorwa remezo byarikuzagira ingaruka nini mu guteza imbere uyu mujyi. Magingo aya, uyu mushinga wa Nord Stream 2 wabarirwaga abarirwa agaciro ka miriyaridi hafi €17.

Muri Kanama, abasenateri batatu bandikiye ibarwa ubuyobozi bukuru by’uyu mujyi kimwe n’amasosiyete akorana n’uyu mushinga. Iyi barwa nta kindi cyarimo kitari ukugaragariza aba bavuzwe haruguru ko bazafatirwa ibihano n’ Amerika mu gihe ibikorwa by’uyu mushinga bikomeje. Amerika ishinja Ubudage kuba butabagurira gas yayo kandi bo baharira amafaranga menshi y’ingengo y’imari yayo mu gisirikare cyayo mu kurinda Ubudage.

Magingo aya, uyu mushinga wa Nord Stream 2 wari hafi kugera ku musozo dore ko hari hasigaye kubakwa umuyoboro ungana na kirometero hafi 150 gusa. Donald Trump ntiyigeze ashyigikira na mba uyu mushinga. Ihagarikwa ry’uyu mushinga rizahungabanya ubukungu bw’uyu mujyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND