RFL
Kigali

Kenya: Umugabo yashyinguwe ari muzima nyuma y’uko umushoferi w’ikamyo amumennyeho kaburimbo ku bw’impanuka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/09/2020 15:41
0


Ku bw’impanuka, umugabo wo muri Kenya yashyinguwe ari muzima amara hafi iminota irenga itatu munsi y’ikirundo cya kaburimbo.



Umukozi ukomoka i Nairobi muri Kenya yahuye n’uruva gusenya ubwo yahambwaga ari muzima amara iminota irenga itatu munsi y’ikirundo cy’amabuye mato ya kaburimbo, bivugwa ko uyu mugabo yari ahagaze inyuma y’imodoka y’ikamyo yari ihetse ayo mabuye ya kaburimbo, umushoferi ntiyamubona amumenaho cya kirundo


Abakozi bakorana bakimara kubibona bakoze uko bashoboye kose bafata ibitiyo batangira gutaburura mugenzi wabo babikora mu gihe cy’iminota itatu


Umwarimu wa geografiya, Dicken Muchena, ufite imyaka 27, wafashe amashusho, yavuze ko uyu mugabo yabanje guta ubwenge ubwo yakurwaga muri icyokirundo ariko ko yaje kuzanzamuka nyuma yo kugezwa kwa muganga, mu magabo ye bwite yagize ati: "Nanjye byantunguye, ariko nafashe icyemezo cyo gufata amashusho muri ubwo bubabare. Nyuma y’igihe gito yakuwemo maze tumuha ubutabazi bw’ibanze aza kugarura ubwenge ku bw'ubuntu bw'Imana".


Src: Dailymail 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND