Vitaa na Slimane bateguraga igitaramo cyagombaga kubera mu Bufaransa mu cyumweru gitaha, bababajwe cyane n’isubikwa ryacyo kandi bagira ubutumwa bagenera abafana babo bwo kubihanganisha ku bw’impinduka zitabaturutseho.
Biragoye cyane gutangaza iby’iri subikwa ry’igitaramo cyane ko basa n’abacyererewe kubimenyesha abafana babo. Buri wese ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho video abwira abafana iby’isubikwa ry’igitaramo bagombaga gukorera mu Bufaransa.
“The Versus Tour” ya Vitaa na Slimane yagombaga gutangira mu cyumweru gitaha ariko yasubitswe kubera gutinya ko harushaho kwiyongera ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus n’ubundi cyashegeshe iki gihugu cy’u Bufaransa bikaba biteganyijwe ko iyi Tour yaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.
Uko iminsi ishira niko uduce twinshi tw’u Bufaransa tujya mu mutuku bivuze ko twibasiwe cyane na coronavirus. Icyorezo kigenda kiyongera umunsi ku wundi, niyo mpamvu igitaramo cya Vitaa na Slimane cyasubitswe kugira ngo ibintu bitarushaho gusa n’ibisubira inyuma.
Ni muri urwo rwego Vitaa na
Slimane bababajwe cyane n’isubikwa ry’igitaramo cyabo ariko ntibatakaza
ibyiringiro byo gusubira kuri stage, barasaba abafana gukomeza kubika ama ticket
yabo neza kuko bazayakoresha ku matariki yandi azatangazwa mu gihe kiri imbere.
Mu byukuri, abahanzi benshi barahatirwa gusubika ibitaramo byabo kubera icyorezo cya coronavirus. Niyo mpamvu bigishidikanywaho niba koko iki gitaramo cyasubitswe kizongera gusubukurwa mu gihe cya vuba, n’ubwo aba bahanzi bagifite icyizere kandi bahisemo kwizerera muri ayo mahirwe yo mu gihe kizaza gusa igihe nicyo kizemeza ko ibitaramo byasubukurwa bitewe nuko coronavirus izaba imeze mu minsi iri imbere.
Ese koko coronavirus
izageraho ishire ku buryo ibitaramo byongera gukorwa nta mpungenge z’uko abantu
bakwanduzanya? Ibi byose ni ibibazo abantu bibaza ndetse n’abahanga
batarabonera ibisubizo.
Ubutumwa bwa Vitaa na Slimane bihanganisha abafana kubera isubikwa ry’igitaramo cyabo buragira buti: “Amategeko y’ubuzima agomba kubahirizwa kugira ngo hirindwe icyorezo cya coronavirus kandi hanirindwe kongera kubona umubare munini w’abarwayi bayo buzuye ibitaro.
Akaba ariyo mpamvu y’isubikwa ry’ibitaramo byinshi n’icyacu kirimo. Guteranya abantu benshi icyarimwe ahantu hasa n’ahafunze byari guteza ikibazo, cyane cyane ubwo bucucike bw’abantu bwashoboraga gutuma abantu bose barwara, ariko turabizeza ko iki gitaramo igihe cyizagera kikaba kandi n’igisubukurwa tuzabibamenyesha”.
Vitaa na Slimane basubitse igitaramo gikomeye bendaga gukora
TANGA IGITECYEREZO