RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka ine, Jacques Tuyisenge agarutse mu Rwanda asinyira ikipe ya APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/09/2020 10:17
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge amaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y'imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.



Jacques Tuyisenge wamenyekanye mu ikipe ya Gor Mahia FC agarutse mu Rwanda nyuma yo gukinira amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Etincelles ndetse na Police FC yavuyemo yerekeza hanze. Yavuye mu Rwanda aguzwe n'ikipe ya Gor Mahia tariki 13 Mutarama 2016.

Tuyisenge yiyongereye ku bakinnyi b'abanyarwanda bari kugaruka mu gihugu ku bwinshi. Tuyisenge w'imyaka 29 akurikiye Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) mu bakinnyi baheruka gusinyira APR FC bavuye hanze y'u Rwanda usibye ko Migi we yahise asubirayo.


Tuyisenge Jacques yitezweho kuzafasha APR FC kwitwara neza mu mikino Nyafrika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND