RFL
Kigali

Umurishyo w'ingoma mu ndirimbo ‘Imbaraga’ y'Abanyarwanda bitabiriye East Africa's Got Talent -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2020 9:59
0


Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ry’umuziki East Africa’s Got Talent, bahuriye mu mashusho y’indirimbo ‘Imbaraga’ yiganjemo umurishyo w’ingoma ikangurira abantu gusenyera umugozi umwe.



Iyi ndirimbo yitwa ‘Imbaraga’ yaririmbwe na Elisha The Gift, Peace Hoziana, Intayoberana [Uruyange] n’Itorero rya Himbaza Club rivuza ingoma mu buryo bunogera benshi.

‘Imbaraga’ ni wo mushinga wa mbere aba banyarwanda bitabiriye East Africa’s Got Talent’ bakoze kuva bahuza imbaraga. Iyi ndirimbo yasohotse mu rucyererera rw’uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020, ifite iminota 03 n’amasegonda 13’.

Iyi ndirimbo yubakiye ku nkuru yo gukangurira abantu kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe, kuko nta mugabo wigira.

Aba bahanzi bavuga ko “Turi imbaraga, duhuje imbaraga. Njyewe nawe turashoboye. Dushyize hamwe, turashoboye. Turi imbaraga, dufite ingufu kandi turashoboye.”

Bavuga ko ingufu z’abantu babiri zirema, zigahindura Isi nziza kurusha uko abantu bayisanze. Iyi ndirimbo yumvikanamo umurishyo w’ingoma wavugijwe n’itorero rya Himbaza Club.

Abasore b’iri torero babyina gitore, ndetse bo na Elisha the Gift baba bakenyeye Kinyarwanda mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo kandi igaragaramo abana b’itorero ‘Uruyange’ babyina Kinyarwanda abandi bagakaraga umubyimba mu buryo bunogeye ijisho. Umurishyo w'ingoma wumvikanamo kugeza indirimbo irangiye.

Muri Kamena 2020, nibwo aba banyarwanda bitabiriye East Africa’s Got Talent batangaje ko bashinze itsinda bise 'Imbaraga' rigamije kumenyekanisha umuco binyuze mu buhanzi.

Icyo gihe babwiye INYARWANDA, ko bagamije ko kwishyira hamwe kwabo kwazabafasha gutezanya imbere biciye mu bihangano byabo.

Elisha The Gift, Peace Hoziyana n’Itorero Himbaza bagarukiye muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa. Ni mu gihe Itorero Intayoberana [Uruyange] ryegukanye umwana wa kabiri muri East Africa’s Got Talent.

Himbaza Club ibamo abavuza ingoma ndundi kuko ryiganjemo Abarundi b'impunzi baba mu Rwanda na bamwe mu banyarwanda basanze bazi kuvuza ingoma.

Esther&Ezekiel bo muri Uganda ni bo begukanye irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ bahigitse abarimo Itorero Intayoberana, Janelle Tamara wo muri Kenya, Yada Dance, DNA na Shaloom Accapella bo muri Uganda.

Itsinda ryitwa 'Imbaraga' rihuriyemo abanyarwanda bane bitabiriye East Africa's Got Talent ryasohoye amashusho y'indirimbo bise 'Imbaraga'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBARAGA' Y'ITSINDA RY'ABANYARWANDA BITABIRIYE EAST AFRICA'S GOT TALENT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND