RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie ntacyigiye muri Miss World 2020, Irushanwa ryasubitswe!

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:17/09/2020 18:17
0


Mu mpera z'umwaka abatari bacye baba bategerezanyije amatsiko irushanwa rya Nyampinga w'Isi rimwe mu marushanwa y'ubwiza 4 akomeye ku Isi. Abategura iri rushanwa bamaze kwemeza ko iry'uyu mwaka ritakibaye kubera icyorezo cya covid-19.



Umuyobozi mukuru wa Miss World Organization, Julie Morley yagize ati "Twahisemo ko inshuro ya 70 y'irushamwa ryacu tuyigiza inyuma. Ubwirinzi ni bwo buruta byose muri iki gihe isi yugarijwe. Tuzongera kwakira umuryango mushya wa Miss World umwaka utaha".

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye dore ko bwa mbere hari muri 2016 ubwo rwahagarirwaga na Mutesi Jolly. Kuri iyi nshuro yari kuba Nishimwe Naomie gusa ntibigikunze.

Mu nshuro enye u Rwanda rwitabiriye, abakobwa b'abanyarwanda bagiye bitwara neza mu duce tumwe na tumwe nko mu gace k'ubwiza bufite intego no mu gace k'umuco gusa ntawurabasha kuza muri 20 ba mbere habazwe uduce twose tw'irushanwa.

Inkuru zivuga ku isubikwa rya Miss World y'umwaka wa 2020 zatangiye kuvugwa muri Nyakanga gusa icyo gihe abategura irushanwa babyamaganiraga kure bakavuga ko hagikorwa ibishoboka byose ngo irushanwa rizabe, gusa birangiye bitabagendekeye uko babyifuzaga.  


Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie niwe wari kuzahagararira u Rwanda muri Miss World 2020

Mu mwaka wa 2019 ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 69 umunya Jamaikakazi  Tonn Ann Sighn ni we waryegukanye ahigitse n'abarimo Nimwiza Meghan wari uhagaririye u Rwanda, bivuze ko Miss Tonn ikamba azarikomezanya kugeza mu mpera za 2021.


Tonn Ann Sighn ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w'isi mu 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND