Gushaka ntabwo ari ikintu cyo kwisukira ngo umuntu abikore atabanje kubitekerezaho niyo mpamvu niba uri umugore ukaba uri gusoma iyi nkuru, ni byiza ko uyisoma ukayirangiza kuko bishobora kuzatuma uhindura imyitwarire abagabo ntibakubone mu ishusho itari nziza.
Bavuga ko urukundo ari impumyi kandi urukundo rwonyine ntirushobora kuba ikimenyetso cy’uko ugomba guhita ushinga urugo ako kanya ni yo mpamvu rero hari ibintu abagabo bakwiye kubanza kwitaho mbere yo kwiyemeza kurushinga. Mu gihe wiyemeje kujya mu rukundo rero uzirinde umugore ufite iyi mico mibi ikurikira:
Ntuzarongore umugore umeze nka Delilah: Nimvuga Delilah wumve
umugore ufite ubwiza gusa nta kindi yifiye kuko nuramuka urongoye umugore umeze
utya uzicuza nyuma kuko ubwiza bwonyine ntibusobanura umugore, hari ibindi
bintu byiza biranga umugore harimo na bwa bwiza ariko buza nyuma.
Ntuzarongore umugore mudahuje imyemerere: Ese uri umukristo
cyangwa uri umuslam? Niba uri umukristo ni byiza ko urongora umugore w’umukristo
niba kandi uri umuslam ni byiza ko urongora umugore w’umuslam kuko kudahuza
imyemerere byonyine bishobora kuzaba intandaro y’amakimbirane hagati yanyu
ndetse bikazanabaviramo gutandukana, aha rero ukwiriye kumenya ko kwirinda
biruta kwivuza.
Ntuzarongore umugore w’umunebwe: Sinzi ibivugwa muri Korowani ariko Bibiliya ivuga ko Imana yaremye umugore Eva ku bw’impamvu imwe: yagombaga kuba umufasha w’umugabo, Adamu. Bavandimwe nkunda, abayisilamu, abakirisitu n’abandi, niba ugiye kurongora umugore, reba neza mbere yo kwishora mu bukwe.
Irinde umugore w’umunebwe. Shaka umugore uzi guhangana n'ibibazo bye
wenyine. Shaka umugore uhora yiteguye gushyira umuryango we kuri gahunda.
Ntukarongore umugore umara amasaha imbere ya televiziyo areba filime, aho
kurongora bene uyu mugore wahitamo kubyihorera.
Ntuzarongore umugore ukubwira ko atazi guteka: Mugenzi
wanjye ndagusabye ntuzarongore umugore utazi guteka kuko nubikora uzaba
wikururiye ishyano, uyu mugore ntuzamutegerezemo care, uyu ntiyatinya no
kubwira umukozi we ngo amusasire, uyu azatuma uhora muri restora kandi si Ibintu byiza cyane kuko ahanini
bitera indwara kandi n’umutungo w’urugo urahatikirira. Ku bw’iyo mpamvu rero
ntuzarongore umugore ushobora guteka ahubwo uzarongore umugore ubikora buri
gihe ujye uhora ukururwa n’impumuro y’ibyo yateguye.
Ntuzarongore umugore utazi kwambara: Wumve ibyo nshaka kuvuga hano, ni ukukubuza kurongora umugore
utazi kwambara ngo aberwe kandi ntukarongore umugore wambara imyenda ikurura
abagabo, uzirinde umugore utazi kwambara ngo yikwize ndetse ngo aberwe.
Src: Womenworking.com
TANGA IGITECYEREZO