RFL
Kigali

Yamaze imyaka 10 mu gisirikare! Kanyombya yahishuye ko yakutse amenyo ari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2020 13:05
0


Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli waryubatse nka Kanyombya, yatangaje ko yakutse amenyo ari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kandi ko akibitse ibimenyetso bigaragaza uko byagenze.



Kanyombya yavuze ko hari benshi bagiye bibaza uko byagenze kugira ngo akuke amenyo. Ngo hari abo yumvise bavuga ko yayakutse yasinze, abandi bavuga ko yarwanye arushwa imbaraga bamukura amenyo.  Uyu mukinnyi wa filime wagize izina rikomeye kuva mu myaka 20 ishize, yavuze ko yazize urw’abagabo, kuko yakutse amenyo ari ku rugamba rwo kubuhora u Rwanda.

Avuga ko afite ibimenyetso bigaragaza uko byagenze, ndetse ngo ushaka kumenya byinshi yamwegera. Ati “Nazize urw’abagabo, abakutse amenyo simbasetse. Njye nakutse amenyo ndi ku rugamba. Ni ibisanzwe, uzaze mbikwereke neza uko byagenze. Ni amateka yanjye, nta kibazo.”

Kanyombya wari umutumirwa mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda gikorwa na Luckman Nzeyimana, yihanganishije abakutse amenyo barwanye, abayakuwe n’abo barushinze, abasinze n’abandi. 

Yavuze ko yinjiiye mu gisirikare mu 1992, avamo amaze imyaka 10, aho yasezeye bitewe n’imyaka ye, kandi ko ari mu babarizwaga muri batayo yitwa ‘Charlie Mobile’. Akomeza avuga ko akiri mu gisirikare, hari inshuti ze n’abandi bajyaga bamubwira ko afite impano yo gusetsa. 

Kanyombwa wiyita ‘Senior’ mu basirikare, anavuga ko yakoze amahugurwa ajyanye no kuvura, ndetse ngo benshi mu bo binjiranye mu gisirikare, ubu bageze ku mapeti yo ku rwego rwo hejuru. Uyu mukinnyi wa filime, avuga ko aterwa ishema n’uko hari abo afasha kunezerwa, kandi ngo inganzo ye ishingiye ku muco w’u Rwanda.

Kanyombwa avuga ko hari filime nyarwanda zisohoka muri iki gihe zitujuje ubuziranenge nk’uko yabiharaniye. Ariko ko mu bari gusohora filime uri kwitwara neza ari Bishop Gafaranga ashingiye ku nkuru ya filime ye n’uburyo yitwara.

-Ijambo rya Perezida Kagame ryatumye yiyemeza kwihangira umurimo:

Kanyombya avuga ko yakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko iri zina ari ho yarikuye akora urwenya. Yavuze ko n’abo mu muryango we bazi gutera urwenya, kandi ko yabaga ari mu bakinnyi b’imena b’urwenya iyo babaga bagiye gukina imikino bahabwaga n'aba Padiri muri Congo.

Avuga ko yatangiye urugendo rwa filime nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame, aho yasabye abaturarwanda kwihangira imirimo. Kanyombya avuga ko yatangiye gukina filime byeruye mu 2001-2002 abanjirije abandi bose, bashoboraga kuba bafite igitekerezo cy’uko bakora filime ziri ku rwego nk’urwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangaje ko yatangiye gukina filime ari kumwe na Murumuna we Kanuma [Nawe wabaye umusirikare] witabye Imana. Yavuze ko yagiye yigira byinshi ku bakinnyi bo muri Nigeria, byanatumye ahitamo abakinnyi b’igara rito nka we. Avuga ko icyo gihe yari yaramaze kuva mu Ingabo z’u Rwanda kandi ko nta mashuri ahagije yari afite yari kumufasha gushaka akazi, bituma atangira gutekereza kucyo yakora cyamwinjiriza amafaranga.

Akomeza avuga ko yahuje imbaraga n’abo bari bavanye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse ngo abo mu bihugu bitandukanye nko mu Burundi, Congo, Nigeria, Cameroon n’ahandi barabashimiye bavuga ko bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya cinema nyarwanda. 

Akomeza avuga ko filime yabubakiye amazina ari iyitwa ‘Haranira kubaho’, ndetse ngo mu buryo bw’amafaranga binjije macye yabafashije kubaho.

Uyu mukinnyi wa filime ufite amashuri yisumbuye gusa, avuga ko iyo ataza gukina filime ubu yakabaye ari umushoferi cyangwa ari dogiteri uvura abantu, kuko yabikoreye amahugurwa. Yavuze ko iyi filime yabashije kwikorera imishinga ya filime yabo bwite, ndetse bituma amenya buri kimwe gikenerwa kugira ngo filime ibe yubakitse koko!.

Kanyombya avuga ko amaze iminsi ari gutegura uko yazajyaga mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, Canada, Brezil n’ahandi kugira ngo abigaragarize. Anavuga ko hari abantu bo muri Australia bigeze kumuhamagara ariko ntibyakunda ko ajyayo. Avuga ko agiye mu bihugu by’amahanga ataguma yo kuko atasiga umugore we, u Rwanda yarwaniriye, inshuti ze n’abandi.

Kanyombya yavuze ko we na Kalisa Erneste [Samusure], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] n’abandi bafite ubumenyi buhagije ku buryo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco bagiranye ibiganiro bashobora kugira byinshi bafasha abashaka kwinjira muri uyu mwuga.

-Kanyombya amaze iminsi asohora filime yise “Buhahara”

Yavuze ko amaze iminsi atangije umushinga wa filime yise ‘Buhahara’, ivuga ku bantu bagira umururumba. Ni filime yitezeho ko izatanga umusanzu mu kongera kubanisha neza abantu, by’umwihariko kongera kubanisha neza umugabo n’umugore.

KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME 'BUHAHARA' YA KANYOMBYA

Kanyombya ati “Izabigisha kugira umubano n’abantu, ingeso nziza., ikabigisha kubana mu rugo rwabo, Kureka ubusambo uri umubyeyi, kureka ubusambo uri umugabo…Ikigisha abantu muri sosiyete, abacuruzi n’abandi, kureka kugira ubuhahara uri kumwe n’abacuruzi bagenzi bawe”.

Ni filime avuga ko yateguye mu rwego rwo kongera kwiyerekana abafana be n’abakunzi ba filime, no gushimangira ubudahangarwa rwe mu bakinnyi ba filime bo mu gihe cye n’abakibyiruka.

Kanyombya wabaye umunyamakuru kuri City Radio, amaze iminsi agaragara mu mashusho ya Polisi y’Igihugu, atanga ubutumwa bwo gukomeza kwirinda Covid-19. Avuga ko gukorana na Polisi byatumye nawe arushaho kumenya neza icyorezo cya Covid-19, kandi ngo anaheruka mu bukwe kuko ibizamini byagaragaje ko atanduye Covid-19.

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Kanyombya yatangaje ko yakutse amenyo ari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda/Ifoto: FILSIMAGES

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO 'VERSUS' KANYOMBYA YAVUGIYEMO URUGENDO RWE MURI FILIME N'UKO YAJE GUKUKA AMENYO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND