RFL
Kigali

Umukunzi wanjye yambwiye ko atakinkunda na gato

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/09/2020 8:27
0


Rimwe wisanze umeze neza wowe n’umukunzi wawe, maze wibwira ko ibintu ari amahoro, bidateye kabiri wisanga uri kwibwira ngo “Umukunzi wanjye yarambwiye ngo ntakinkunda na gato”. Ubu rero hari ibibazo birenga ijana biri kwizengurutsa mu ntekerezo zawe.



·         Ese amaze igihe kingana gute yiyumva gutya (atanyiyumvamo)?

·         Kuki ntabimenye mbere ?

·         Ese nakoze iki cyatumye arekera aho kunkunda?

·         Ese yabonye undi ?

·         Ibi byaba bisobanuye ko ari kunsuzugura ?

·         Ese ntakindi nakora ngo yongere ankunde bushya ?

Amakuru meza kuri wowe ni uko ushobora kongera kumuhindura akagukunda na none ugahindura uko yiyumva. Icyo ukeneye kurebaho ubu ni uko ugomba kumenya neza ko atekanye ko washobora kumugira we yahoze kandi ko umukururisha kumwubaha kandi ukitwara nk’umugabo koko. Ibi rero nutabikora azagusiga iteka ntuzongera no kumubona.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku basore cyane. Musore uko ibintu byaba byabaye bibi kose hagati yanyu mwembi, ukeneye kumenya ko umukobwa wese aho ava akagera atemera umusore udafite icyerekezo. Kuba yarakubwiye ko atakigukunda ntibivuze ko yakwanze ahubwo menya ko ibyiyumviro bihinduka kandi ntiyakwanze burundu ukeneye kumwemeza.

Abahungu hari amakosa akomeye bakora nko kwibwira ngo “Umukunzi wanjye ntakinkunda na gato” Ibi iyo ubitekereje bituma ushobora kuba wamubaza ibibazo bikurikira “Ese kuki ibyiyumviro byawe byagiye burundu? Kuki utakinkunda ? Nkukorere iki koko ? N’ibindi byinshi. Umuhungu utazi gukunda rero cyangwa udafite uburambe mu rukundo niwe witwara gutya, ibi rero nubimubaza uzisanga agusubije ngo “Sinkikwiyumvamo habe na gato” ubundi uburire hose. Rero uzabyirinde kubibaza.

Mu by’ukuri umukobwa ntazigera aguha impamvu ya nyayo itumye yisubira ho mu rukundo. Uzasanga arimo kukubwira ati ”Ndumva twafata akaruhuko tugahana amahoro twembi cyangwa akakubwira ati ”Ntabwo nkimeze nka mbere ndumva twarekeraho”.

KUKI UMUKOBWA ADAKWIYE KUGUHA IMPAMVU YA NYAYO  YO KU KWANGA?

Ubusanzwe abakobwa ntibakunda kubaho bameze nk’ababyeyi w’uwo bakundana (To be the mother to a man), niba akwiye kukwigisha uko ubaho menya ko watakaje umurongo ntimuzumvikana. Ibi bizatuma yambara ipantaro mu mubano wanyu kandi ibi nibiba akayambara akagusimbura ku nshingano uzamenye ko watangiye guta icyubahiro cyawe no kuba wamukurura nk’umugabo. Ntabwo bakunda kwitwara nk’abarimu cyangwa nk’ababyeyi b’abahungu.

MENYA IMPAMVU IMUTERA GUHAGARIKA KUKWIYUMVAMO

Hamwe na hamwe uzasanga imico yawe n’imyifatire yawe bigukozeho bimuhindure burundu. Urasabwa kwitwara neza ugenzure neza niba uko witwara bitazatuma ahagarika kugukunda. Mu buryo bwo kubyirinda rero urasabwa gukemura ibi bikurikira :

·         Ese mufata uko niboneye simuha agaciro ?

·         Ese namukunze niteguye ?

·         Ndafuha cyane nkamurakaze ?

·         Ese nitwaza urukundo rwacu nkamuhisha njye wanyawe ?

·         Ese mwereka ko akunzwe kandi aruta abo mu isi bose ?

·         Muhindura umugore mwiza koko ?

·         Muha umwanya wo kwigaragaza ?

·         Yumva yitaweho ?

Ibi ni bike mu bishobora gutuma umukobwa mukundanye akwanga akanakwikuramo burundu. Gusa hari ibindi nawe uzi wagenderaho usubiza ukamenya neza uko wamwitayeho. Nyuma y’iyi nkuru twizere ko utazongera kubwirwa ko udakunzwe.

Source : Themodernman.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND