RFL
Kigali

Platini yigaramye ibyo kuririmba Diane batandukanye anavuga impamvu yiyeguriye Youtube ya Dream Boys-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2020 17:22
0


Umuhanzi wigenga Nemeye Platini [Platini P] yatangaje ko yababajwe bikomeye n’uko abantu bahuje ibyo yaririmbye mu ndirimbo “Veronika” n’amateka y’urukundo yaranyuranyemo na Ingabire Diane batandukanye.



Indirimbo ye ‘Veronika’ ni imwe mu zifite ubushyuhe muri iyi mpeshyi ya 2020. Imaze amezi atatu ku rukuta rwe rwa Youtube, ariko imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 460. Ni indirimbo yamuhaye igisobanuro nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’uko urugendo rw’itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC rushyizweho akadomo. Akomeza kuba Indatwa ari umwe!.

Iyi ndirimbo yasohotse isanga ku isoko iyitwa ‘Fata Amano’ Platini yakoranye na Safi Madiba usigaye utuye muri Canada. Ni indirimbo itaragize ubukana nk’ubwo ‘Veronika’ yagize kugeza n’ubu.  Na Platini avuga ko ‘Veronika’ izaba akabando yicumba mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ngo azakomeza kuyihererekesha nyinshi yiteze ho kuzavamo mukuru wayo, ashingiye ku myandikire yazo. 

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’umusore ucyurira inkumi bakanyujijeho mu rukundo, iby’abo bizwi na buri umwe. Yuzuye incyuro nk’aho amubwira ko atari yiteze ko Isi nawe izamukaranga.

Platini yabwiye INYARWANDA ko byamubabaje kuba abantu barahuje urukundo rwe na Ingabire Diane n’ibyo yaririmbye muri ‘Veronika’, kuko ngo ntawe yatunze agatoki ahubwo akaba ari ibyazamutse muri we akandika!.

Uyu muhanzi yavuze ko ibyabaye kuri Diane, ari ingaruka zigera kuri buri umwe ugira aho ahurira n’umuntu uzwi, kuko iyo avuzweho ibyiza n’ibibi, barabisangira. Ati “…Ni zimwe mu ngaruka z’umwuga, kuko abatweregeye bose bagira izina nk’iryo dufite. Ariko ntabwo nigeze ntekereza kuririmba umuntu uwo ari we wese.”

Umuhanzi Platini yatangaje ko atacyuriye Ingabire Diane batandukanye mu ndirimbo ye "Veronika"

Platini avuga ko indirimbo ‘Veronika’ yamuhaye gutinyuka bundi bushya mu rugendo rwe yatangiye, kandi ngo buri muhanzi wese aba yifuza indirimbo imubera akarango.

‘Veronika’ n’izindi z’uyu muhanzi kugeza kuri ‘Ntabirenze’ aherutse gusohora ni zimwe mu zo yabyinnye ari kumwe na Miss Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye Miss Rwanda na Miss Supranational Rwanda 2020.

Amashusho yabo bari kumwe n’amafoto yagiye asamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, babacyetse amababa bavuga ko bashobora kuba bari mu rukundo.

Platini yavuze ko adakundana na Miss Cadette, ndetse ko nta mukunzi afite muri iki gihe. Ati “Cadette nyine ni inshuti yanjye isanzwe, ariko by’umwihariko wabonye ko yishimira ibihangano byanjye, ndanabimushimira niba ari kubyumva.”

Akomeza ati “Kunguka umuntu ukunda ibihangano byawe. Ni ibintu byiza, hanyuma nawe ari mu nshuti zanjye mfite. Ubu ngubu nta muntu mfite dukundana.”  Platini avuga ko nta bukwe ateganya mu 2021 nk’uko byavugwaga mu minsi ishize, kuko ngo ubu nta mukunzi afite.

Uyu muhanzi avuga ko imbaraga ari gushyira mu rugendo rwe rw’umuziki, ari zo zatumye ashaka gukura abantu mu rujijo, bakamenya ko Dream Boys itakiriho usigaye mu kibuga ari we. Yavuze ko mu gusobanurira neza abantu, ari bwo yafashe icyemezo cyo kwiyandikaho shene ya Youtube ya Dream Boys akayishyira mu mazina ye.

Akomeza avuga ko ntacyo byagatwaye TMC kuko we atari mu muziki nkawe. Ati “…Nta bundi buryo bwagombaga kuba buhari. Kubera y’uko mu gihe itsinda ritakiri gukora nyine ntabwo ibintu byari gusigara byandagaye cyangwa se bidafite uwo byitirirwa.”

Akomeza ati “Nuko mfata shene ya Youtube nyishyira mu mazina yanjye, kugira ngo abantu babashe no gutandukanya ibya mbere nakoraga n’iby’ubu ndi gukora.”

Platini ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bize Kaminuza. Uyu musore yasoje amasomo ye mu Ishami ry’Itangazamakuru, ndetse yakoze imenyerezamwuga kuri Radio Isango Star.

Mu gihe yamaze yiga muri Kaminuza yabonaga amanota meza, ndetse benshi mu bo biganaga bashyiraga mu bikorwa bitandukanye itsinda rya Dream Boys. Uyu muhanzi avuga ko ntarirarenga kuri we, kuko anatekereza kuzakora akazi k’ibyo yigiye.

Platini yatangaje ko yiyeguriye Youtube ya Dream Boys kubera ko ari we wakomeje urugendo rw'umuziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI PLATINI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND