RFL
Kigali

Tour de France 2020: Egan Bernal wegukanye Tour de France 2019, yikuye mu irushanwa ritarangiye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/09/2020 14:43
0


Umunya-colombia Egan Bernal ukinira ikipe ya Team Ineos, yikuye mu irushanwa rya Tour de France mbere yo gukina agace ka 17, bitewe n’umusaruro mubi.



Bernal w’imyaka 23 y’amavuko, ku Cyumweru yarushijwe na Primoz Roglic uri ku mwanya wa mbere magingo aya iminota irenze 7 ahita amusiga ku buryo bugaragara ku rutonde rusange.

Nyuma y’agace ka 16 kakinwe kuri uyu wa kabiri, Bernal yari ku mwanya wa 16, arushwa n’uyoboye iminota 19.

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kuva mu irushanwa, yagize ati "Mu byukuri ntabwo ari uku nashakaga gusoza Tour de France, gusa nemera ko uyu ariwo mwanzuro nagombaga gufata mu kibazo nk’iki".

Richard Carapaz ukomoka muri Ecuador, niwe mukinnyi wa Ineos uza mu myanya ya hafi ku rutonde rusange, kuko ari ku mwanya wa 14 arushwa iminota 17 n’amasegonda 23 na Roglic uyoboye urutonde rusange.

Umuyobozi w’ikipe ya Ineos Sir Dave Brailsford yagize ati "Twafashe iki cyemezo kubw’inyungu z’ahazaza ha Egan".

Yakomeje agira ati "Egan yatwaye Tour de France y’umwaka ushize, akunda gukina, gusa aracyari muto, afite amarushanwa menshi amutegereje, twashyize mu gaciro dusanga byaba byiza avuye muri iri rushanwa".

Benshi mu bakinnyi begukanye tour de France mu myaka umunani ishize, bavuye mu ikipe ya Ineos, harimo Abongereza batatu: Thomas, Chris Froome na Bradley Wiggins.

Bernal yakoze ibishoboka byose mu irushanwa ry'uyu mwaka ariko biranga

Bernal avuga ko nta kwicuza afite gusohoka mu irushanwa ritarangiye

Bernal yegukanye Tour de France 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND