Akenshi ushobora kubona umuntu ari kumva umuziki kuko udasobanukiwe akamaro ko kumva indirimbo ukamwita uwataye indangagaciro cyangwa udasobanukiwe n’ibyo arimo. Siko biri burya. Umuntu wumva umuziki atandukanye n’utawumva cyane kuko umuziki ugira akamaro ku muntu uwuha akanya gato akawumva.
Abantu barenga miliyoni 350 bafite ikibazo cyo kwiheba ku isi, kandi 90% muri bo nabo bafite ikibazo cyo kudasinzira. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumva umuziki biruhura ubwonko. Niba hari igihe ukeneye imbaraga z'amarangamutima, reka bimenyekane ko bisaba iminota 15 gusa yo kumva imirongo ukunda y’indirimbo kuko ubwonko bwawe burekura udushituramarangamutima nka dopamine, neurotransmitter iganisha ku byiyumvo by'ibyishimo, umunezero.
Ushobora kuba ukunda indirimbo za Gakondo, Classique, Zouk, Reggae, R&B, Hip Hop, Trap, n’izindi yewe n’iz’idini usengeramo. Kumva indirimbo rero bigira akamaro kanini cyane. Reka turebe nibura impamvu 10 umuhanzi w’indirimbo yaba ari mugaga atabizi ko ari mugaga watanze umuti.
1.Kumva indirimbo z’umuhanzi bigabanya 'Stress' no kwiheba
Iyo witegereje neza, mu buzima bwacu bwa buri minsi duhura na byinshi bidutera umunaniro, ibindi bikaduhangayikisha, burya kumva utuje ahanini ukenera akantu kaguhumuriza, ushobora gufata iminota itanu ukumva indirimbo igukangurira kutiheba ukishima ubuzima bugakomeza.
Gusa iyo ufite Stress cyangwa agahinda, umuziki wakuvura, ibi ntabwo ari umuziki udunda cyane, oya, umva umuziki utuje ushobora
kuba uri kureba amashusho nayo akaguhumuriza.
2.Umuziki ugabanya uburibwe
Ahangaha biragoye kugira ngo ubyumve, nk’uko byavuzwe n’umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umucurabwenge w’Umugereki, yavuze ko umuziki utuma isanzure rigira roho bimwe bikumva ko byameze amababa, aha niba ujya ubona umuhanzi aririmba ushobora kubona yageze ahandi hantu kure kubera gutwarwa n’umuziki. Aba ameze nk’uwameze amababa kubera ibyishimo byarenze 100%. Aha ushobora kwitabira igitaramo ufite aho uribwa bidakabije wakumva umuziki ntiwongere kumva uburibwe na gato. Wumva umuziki uri kuribwa bikarangira amarangamutima arenze uburibwe wumvaga.
3.Umuziki utuma ukora Siporo neza
Abakunzi
ba muzika cyane cyane abo mu bihugu by’abazungu, uzababona bakora Siporo
bampaye Ekuteri mu matwi, aha iyo uri kumva umuziki udasobanya n’intambwe uri
gutera muri mucaka-mucaka bituma urangiza Intera wihaye udagagaze. Iyo uri muri Siporo
biba byiza mumvise indirimbo zituje cyangwa izo mu njyana ya Reggae.
4. Umuziki ukangura ibitotsi
Aha
tuhumve neza. Abanyamerika barenga 30% bafite ikibazo cyo kudasinzira.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kumva umuziki wa kera cyangwa uruhura mu gihe
cy'isaha imwe yo kuryama, uraruhuka noneho ugashiduka wasinziriye. Mbere yo
kuryama mu gihe ukeneye gusinzira neza banza wumve umuziki ukunda nk’iminota 5.
5. Umuziki ugufasha
kurya ibiryo bike
Abashakashatsi berekana ko iyo uri kumva umuziki bituma ushobora kurya ibiryo bike (kandi ukabyishimira cyane).
6. Umuziki uzamura
imyitwarire yawe mu gihe utwaye imodoka
Mu Rwanda n’ahandi
ntibyemewe gutwara imodoka uri kumva umuziki muri Ekuteri, ariko ushyiramo
akaziki karangurura gake. Abashakashatsi bavuga ko ibi bituma wowe mushoferi wumva utuje neza. Abo utwaye
nabo usanga batwawe n’akanyamuneza kandi uzasanga imodoka umushoferi yashyizemo umuziki aba atihuta cyane agenda gahoro nta burakari cyangwa stress yararanye. Niyo
mpamvu imodoka hafi ya zose zikoranywemo
Radio zidunda, ntabwo abazikoze bibeshye nta n'ubwo bitiranije imodoka n’akabyiniro,
oya bazi neza akamaro ka muzika.
7.Umuziki ugira
imbaraga mu kwiga no kwibuka
Abashakashatsi
bavuga ko kumva umuziki bishobora kugufasha kwiga no kwibuka amakuru neza. Ushobora
kwiga ururimi rw’amahanga kubera ukunda kumva indirimbop z’amahanga ziri mu
cyongereza cyangwa urundi rurimi. Ushobora kandi kwibuka ibintu wari waribagiwe
kubera kumva akaririmbo keza.
8. Bifasha imitsi y’amaraso
gukora neza
Iyo uri kumva umuziki ushimishije wumva akanyamuneza kandi ukishima. Ibi wumva bikubaho mu gihe uri kuwumva bigirira akamaro umutima n’imiyoboro ijyana amaraso ahanyuranye mu mubiri. Utuma 'Endothelium' ikora neza. Iyi Endothelium tuyisanga no mu nsoro zitukura. Imikorere myiza yayo ni ryo banga ry’imikorere myiza y’urwungano rw’amaraso.
9. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Kumva umuziki utuje buri gitondo na nimugoroba
byibuze iminota 30 bituma umuvuduko w’amaraso ukabije ugenda ugabanuka. Ubushakashatsi
bugaragaza ko kuwumva byibura iminota 25 ku munsi, mu gihe cy’ibyumweru 4
bigabanya igipimo cyo hejuru cya SBP (Cystolic Blood Pressure), uyu akaba ari umuvuduko
umutima ukoresha wohereza amaraso mu mubiri.
10. Bifasha
abarwaye stroke gukira vuba
Stroke, ni indwara ifata ubwonko. Kumva umuziki bigufasha
gukira vuba. Si ugukira gusa kuko binagufasha kuruhuka no kumva utuje.
Src: Liveforlivemusic.com
TANGA IGITECYEREZO