Umunyarwanda ati ”Imfizi ibyara uko ibyagiye”. Bwana Gates Sir. wabyaye umunyabwenge akaba n'umwe mu bakire babayeho ku Isi ‘Bill Gates’, uyu musaza yitabye Imana ku myaka 94 azise izabukuru zivanze n’uburwayi. Mu mvugo isa n'itebya yigeze kugira ati ”Sinigeze ntekereza ko umwana wanjye azaba databuja”.
Umuhanga
yaragize ati ”Ukwibyara bitera ababyeyi
ineza”, ibi byashimangirwa na Gates Sir wabyaye Bill Gates. Yakwigendera Gates Sir
yavutse mu mwaka 1925 avugikira i Washington. Yabaye umunyamategeko
wigenga. Ku myaka 20 akimara kurangiza amashuri yisumbuye, yatangiye kaminuza nyuma ahita yinjira mu gisirikare ajya mu Buyapani mu ntambara, gusa
nyuma yaje kugaruka ajya kwiga amategeko aza kurangiza afite imyaka 25 ahagana
mu 1950.
Gates Sir
atabarutse yari umubyeyi w’abana 3 ari bo abakobwa babiri (Kristi na Libby)
ndetse na Bill Gates. Uyu mubyeyi w'uyu mukire wa 2 ku Isi, yashakanye na Mary
Maxwell ari nawe babyaranye aba bana bose. Uyu musaza yabonye Izuba ku wa 30 Ugushyingo
1925 ni ukuvuga atabarutse afite imyaka 94 aho yaburaga igihe gito ngo yuzuze 95.
Nk'uko umuryango w'uyu musaza wabitangaje, yazize indwara yitwa Alzheimer.
Uyu musaza benshi batangiye kumunya ubwo umuhungu we yamaraga kuba icyamamare kubera ubutunzi budasanzwe yari afite akomora ku kigo yashinze amaze gucikiriza amashuri ”Microsoft”. Bwana Sir ni umwe mu nkingi za mwamba zabaye hafi iki kigo cy’umuhungu we.
N'ubwo Bill Gates yamye akunda kutumvikana n'uyu mugabo wamye arota ko umuhungu we yazavamo umunyamategeko w'agatangaza ariko byaje kurangira Bill Gates amusuzuguye ava mu ishuli ageze mu mwaka wa 2 wa kaminuza aho yigaga amategeko muri Harvard yigira mu ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Gates Sir
nyuma y'uko yari abonye ko umuhungu we avuye mu ishuli akaza kubanza kujya gushaka
ibiraka bigiye bitandukanye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, byaje kurangira ashinze
ikigo cye cyahinduye amateka y'isi ndetse n’imikoreshereze ya mudasobwa. Byaje
kurangira uyu mubyeyi yigiriye inama yo gufasha umuhungu we ndetse anamuba hafi
biza no kurangira bigenze neza Bill Gates aratunga aratunganirwa.
Ahagana mu 1980 bwana Gates Sir yafashije Bill Gates gushyira mu buyobozi bwa Microsoft uwahoze ari inshuti ye ubwo bigaga muri Harvard ”Steve Ballmer”. Uyu mugabo ndetse yaje no kuba umuyobozi mukuru wa Microsoft kuva muri 2000-2014. Umunsi umwe uyu mubyeyi wa Bill Gates yigeze gutebya agira ati ”Iyo utangira ntabwo ubu uri uwo ubu”.
Bill Gates ahagana mu 2000 yashize ikigo cy’ubugiraneza ariko iki gihe nta mwanya uhagije
yari afite, ni bwo yaje gufata iki kigo yari yashoyemo agera kuri miliyoni $100
agiha se ngo akiyobore.
'Gates and Mellinda Foundation' yaje kuba ikigo cy'agatangaza kubera ubunararibonye bw'uyu
musaza wari inzobere mu bijyanye n'amategeko. Ku rundi ruhande ahagana mu mwaka wa 2003, se wa Bill Gates yatangaje amagambo asa n'akakaye ariko yuzuyemo gutebya aho yagize
ati:
“Ntabwo nigeze ntekereza ko akana gato
k'agahungu nabonaga buri mugoraba kw’ifunguro kari kundira ibiryo kanakoresha
izina ryanjye ari we databuja wanjye w'ejo hazaza.” Aya magambo uyu musaza yayatangazaga
mu gihe ari we wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubugiraneza cya bwana Bill Gates.
Bill Gates mu
mugambo yuzuyemo ikiniga yashimiye umubyeyi we ndetse anavuga uburyo ari
mu bantu batumye ikigo cye cy’ubugiraneza kiba uko kiri.
Bill yagize ati ”Twarakoranaye atari ugukorana nka papa n’umwana ahubwo nk’inshuti cyangwa abafatanya bikorwa. Buri gihe yaba jye cyangwa we twahoraga dukora icyatuma dukomeza imikoranire myiza”. Uyu muherwe wa kabiri ku Isi mu batunze amafaranga menshi yavuze ko azahora akumbura se umubyara ati ”Nzahora mukumbura buri munsi”.
TANGA IGITECYEREZO