RFL
Kigali

Clément yahishuye iby’indirimbo Knowless ari gukorana na King James nyuma y’imyaka irenga 10-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2020 12:40
0


Ishimwe Karake Clement yatangaje ko umuhanzikazi Butera Knowless akaba n’umugore we ageze kure umushinga wa Album ze ebyiri yakubiyeho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo na King James.



Tariki 10 Nyakanga 2020, Butera Knowless yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram ari kumwe na King James, avuga ko hari ikintu gishya ari gutegurira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. 

Hibajijwe byinshi ku mushinga waba uhuje aba bahanzi bombi bafite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, nyuma y’imyaka irenga 10 buri umwe akora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music, yabwiye INYARWANDA ko Butera Knowless na King James bari gukorana indirimbo ebyiri zizaba ziri kuri Album ebyeri uyu muhanzikazi azasohora mu mpera z’uyu mwaka.

Ishimwe avuga ko umushinga wo gutanganya izi ndirimbo ugeza kure, ariko ko barahitamo izaba iri kuri Album ya Gatanu n’iya Gatandatu, Butera Knowless amaze igihe ategura kuva mu myaka ishize.

Yagize ati “Uri mu nzira (umushinga w’indirimbo ya Knowless na King James), turi kuwukora. Kuko ari gukora kuri Album ze ebyiri (Knowless) gatanu na gatandatu. Urumva rero ni ibintu binini bifata igihe.”

Akomeza ati “Nta n’ubwo ari imwe ni nyinshi. Ariko bifata umwanya zizagenda zisohoka buhoro buhoro…Bafitanye indirimbo bakoranye ariko nazo ziri kuri izo Album zizasohoka.”

Clement yavuze ko bari gutekereza uko izi ndirimbo ebyiri Butera Knowless yakoranye na King James zazasohoka mbere cyangwa se zizakaba ari zimwe mu zigize Album ebyiri Knowless azasohora.

Uretse indirimbo z’ibigo bitandukanye King James na Knowless baririmbyemo nta yindi ndirimbo irasohoka y’aba bahanzi bombi barushanwa imyaka bamaze mu muziki.

Iyi izaba ari yo ndirimbo ya mbere aba bahanzi bombi batwaye Primus Guma Guma Super Stars bazaba bakoranye. Knowless na King James basanzwe bafite indirimbo bahuriyemo zirimo “Agaciro kanjye” bakoranye n’abandi bahanzi barimo Meddy, The Ben, Patient Bizimana na Israel Mbonyi.

Knowless ari gukorana indirimbo na King James ziri kuri Album ze ebyiri ari gutegura

Iyi ndirimbo ya Knowless na King James izakorerwa muri Kina Music, umuhanzi King James yahozemo ariko akaza kuvamo. Kina Music niyo yahinduriye amateka y’umuziki wa Butera Knowless dore ko yamufashije gukora Album guhera ku ya kabiri kugera kuya Gatanu yitegura gusohora.

Ruhumuriza James uzwi kandi nka King James yatangiye gukora umuziki ahagana mu 2006. Mu 2011 yabaye umuhanzi mwiza w’umwaka mu bihembo bya Salax Awards, mu 2012 yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Mu bihe bitandukanye yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza kuri “Poupette” aherutse gusohora. Azwi cyane mu ndirimbo nka “Ndagukunda”, “Nta mahitamo”, “Birandenga”, “Narashize” n’izindi.

Butera Knowless yatangiye umuziki mu mpera z’umwaka wa 2010; bivuze ko yinjiye mu rugendo rw’umuziki King James amazemo hafi imyaka ine yaratangiye kumenyakana. Mu 2013 yatwaye Salax Awards nk’umuhanzikazi mwiza w’umugore.

Uyu muhanzikazi washyize imbere injyana ya R&B mu 2015 yabaye uwa mbere w’igitsinagore wegukanye Primus Guma Guma Super Stars. Knowless yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Komeza”, “Nkoraho”, “Byarakomeye”, “Sinzakwibagirwa” n’izindi ukageza ku ndirimbo “Player” aherutse gusohora.

Ishimwe Clement yatangaje ko ari gukora ku ndirimbo ebyiri Knowless yakoranye na King James

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLEMENT AVUGA KU NDIRIMBO KNOWLESS ARI GUKORANA NA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND