RFL
Kigali

Kim Kardashian West yatangaje ko agiye guhagarika Instagram ye

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/09/2020 8:19
0


Ku wa Kabiri, Kim Kardashian West umwe mu bantu ku Isi bagira ababakurikira benshi kuri Instagram, yatangaje ko agiye kwifatanya n’abandi bantu bakomeye bakoresha uru rubuga mu kurwanya umubyeyi w’uru rubuga, Facebook, kuko ikomeje gushyigikira isakazwa ry’amakuru atariyo arimo n’urwango.



Ni igikorwa cyatangijwe n’imiryango, amakompanyi akomeye, ndetse n’ibyamamare ku Isi, aho bakoze igisa no kwigaragambya kugira ngo urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ruhagarike amakuru atari yo kandi arimo n’urwango atangazwa n’abanyepolitiki.

Ku ruhande rw’ibyamamare ndetse n’abantu bakurikirwa cyane kuri Instagram bo bafashe ingamba zo kuba bahagarika inkuta zabo za Instagram mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bya Facebook—umubyeyi wa Instagram.

Kugeza ubu, Leonard DiCaprio, Jennifer Lawrence, Orlando Bloom, Kerry Washington, n’abandi bafatanyije muri iki gikorwa cyo kurwanya umubyeyi wa Instagram; Facebook wirengagiza guhagarika konti z’abashyira ku mbuga zabo amakuru atariyo (ayobya) ndetse n’urwango.

Kim Kardashian abinyukjije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yavuze ko akunda kuba yabonana byihuse n’abamukurikira anyuze kuri Instagram na Facebook, ariko ngo akaba atakwicara ngo aceceke mu gihe izi mbuga zikomeje kwemera ko hasakazwa amakuru arimo urwangano ndetse anayobya abantu. Ibi yabitangaje ku wa kabiri (ejo hashize).

Kim Kardashian yongeraho ko ibi bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga bifite ingaruka zikomeye ku matora, ndetse ko binatesha agaciro Demokarasi y’igihugu cyabo. Yasabye abamukurikira ko bakwifatanya nawe mu gihe azaba ahagarika inkuta ze—Instagram na Facebook, mu kugira ngo babwire Facebook guhagarika gusakaza amakuru arimo inzangano ku nyungu (#StopHateForProfit).

Abatangije iki gikorwa kuva mu kwezi kwa Nyakanga, basaba amakompanyi ndetse n’ibyamamare kuba bareka kugira icyo bashyira kuri Instagram zabo mu gihe kingana n’umunsi (guhera uyu munsi), kugira ngo bamagane uburyo Facebook ikomeje kwemerera abanyepolitiki gutangaza ibinyoma mu byo batangaza bamamaza kuri uru rubuga.

Src:CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND