RFL
Kigali

Cardi B yasabye kuba yatandukana n’umugabo we Offset

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/09/2020 7:38
0


Icyamamare muri muzuka ya Leta Zunze Ubumwe Amerika mu njyana ya ‘rap’, Cardi B, yagejeje mu buyobozi impapuro zisaba ko yatandukana n’umugabo we nawe w’umuririmbyi, Offset bari bamaranye imyaka itatu.



Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye nka Cardi B mu ndirimbo ze ahanini zumvikanamo iby’imibonano mpuzabitsina, amafaranga, n’ibindi, yagejeje impapuro za gatanya mu rukiko rubarizwa ahitwa Fulton, muri Georgia.

Cardi B afashe iki kemezo cyo gutandukana n’umugabo we Offset nyuma y’uko bari bamaranye imyaka itatu babana nk’umuryango. Cardi B n’uyu muririmbyi wo mu itsinda rya Migos; Offset, bashyingiranywe mu ibanga mu mwaka wa 2017, hanyuma baza no kwibaruka umwana w’umukobwa mu mwaka wa 2018 wiswe Kulture. 

Muri uwo mwaka wa 2018, haje kumvikana amakuru yatangajwe na Cardi B avuga ko bitewe n’utubazo twari hagati ye na Offset, byatumye batandukanaho gato, ariko bagasubirana.

Cardi B yumamaye muri muzika cyane ahangana mu mwaka wa 2017, ubwo yasohoraga indirimbo nka ‘Bodak Yellow, I Like it’, ndetse n’izindi zagiye zimuhesha izina rikomeye.

Mu kinyamakuru gikunze kwandika ku byamamare’ E! News, gitangaza ko Cardi B atizeye Offset, n’ubwo ngo Cardi B yagiye agerageza cyane ngo umubano wabo awuzahure, ndetse akanababarira Offset nyuma y’ Amakuru yavuzwe ko yaciye inyuma Cardi B.

Bikaba bitekerezwa ko n’ubu uyu muhanze Offset yaba yongeye kujya mubikorwa byo guca inyuma umugore we.

Iki kinyamakuru cyavuganye n’umuntu uri hafi ya Cardi B, cyandika kivuga ko nyuma y’ibyo byose Offset bamuvugaho akabihaka kandi imibare y’ abakobwa bavuga ko yabonanye nabo yiyongera, ni byo byateye Cardi B gufata icyemezo cyo gusaba gatanya.

Cardi B ngo akaba we yifuza kuba umubyeyi mwiza ku mukobwa we, ndetse n’umugore mwiza hanze.

Src: Reuters& E! News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND