RFL
Kigali

Isoko ryo kwa Mutangana-Nyabugogo ryafunguwe! Bamwe mu baricururizamo babuze icyerekezo-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/09/2020 13:19
0


Iri soko ryari rigiye kumara hafi ukwezi rifunze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ryongeye gufungura gusa bamwe mu baricururizamo babuze icyerekezo kuko hari ubucuruzi butazongera kuhakorerwa.



Iri soko ryari ryarafunzwe kuva tariki 16 Kanama 2020 nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Tariki 13 Nzeri 2020 ni bwo umujyi wa Kigali washyize itangazo hanze rivuga ko iri soko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana rizafungura none Tariki 15 Nzeri 2020.


Bamwe mu bacuruzi batangiye gukora

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’ebyiri zuzuye inyaRwanda.com twari tugeze i Nyabugogo ngo dukurikirane uko iri soko ryongeye gufungurwa. Twahasanze inzego z’abashinzwe umutekano barimo Police y’igihugu, abacuruzi bahagaze imbere y’imiryango ikinze ku buryo wabonaga ntagukora bihari.

Ku ruhande rwo hepfo hari imiryango imwe n’imwe y’amaduka yari ikinguye abakiriya ari bake cyane. Bwamwe mu bacuruzi twasanze imbere y’imiryango y’iri soko twifuje kuganira nabo duhera ku mubyeyi utifuje gutangaza amazina ye. Uyu mubyeyi wahacururizaga imboga yagize ati ”Ntunguwe no kugera hano nkasanga harakinze, nahageze saa 5:00 nta muyobozi turabona n’uw'isoko ntawe turabona. Turabategereje ngo baze batubwire”.

Yakomeje avuga ko yari amaze imyaka umunani ahacururiza imboga gusa mu mvugo ye aratakamba asaba korohereza abacuruzaga imboga n’imbuto bakaguma muri iri soko kuko nta bushobozi bafite bwo kurangura ibindi. Mu gutakamba kwe arumvikanisha ko ubu ari mu bagiye kubura amerekezo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigari, Rubingisa Pudence rivuga ko abari basanzwe bacururiza muri iri soko imboga n’imbuto n’ababiranguza bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni naho abaranguzaga ibirayi bagakomeza gukorera mu Nzove.

Mugenzi we bakunze kwita Kazungu yavuze ko nyuma impamvu abantu bakiri bake ari uko mu isoko batarashyiramo udutanda two gushyiraho ibicuruzwa anagaruka ku ngamba bafite nk’abacuruzi mu kurwanya COVID-19. Yavuze ko bajya bashyira imbere kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kubahiriza izindi ngamba zose Leta yashyizeho zirimo kubahiriza gahunda ya 50% by'abakorera mu isoko kandi nabo bagasimburana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO N'UKO BYIFASHE NYABUGOGO


Saa 7:00 twasize imiryango y'isoko igifunze


Ntibikemewe gucururiza imboga n'imbuto muri iri soko kimwe no kuranguza ibirayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND