RFL
Kigali

Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye na Miss Teta Nicole bagiye kwigisha umuco w’u Rwanda Abanyarwanda n’Abanyamahanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/09/2020 10:01
0


Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye na Miss Teta Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage Rwanda 2020 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, bateguye igikorwa cyo kwigisha Abanyarwanda n'Abanyamahanga umuco w'igihugu cy'u Rwanda, kikazaba hakoreshejwe Ikoranabuhanga kubera ko muri iki gihe guhuriza abantu hamwe bitagishoboka mu kwirinda Covid-19.



Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa Kane tariki ya 17/9/2020, kibere i Nyanza mu Rukali, abantu bakazagikurikira ku ikoranabuhanga kuri Paji ya Facebook ya Rwanda Museum kuva saa Sita n'igice z'amanywa kugeza saa Saba n'igice z'amanywa. Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye harimo: Gusura Inyambo, Kwinikiza, Kubuganiza amata mu nzu y'amata, Gucunda kugeza habonetse amavuta, Gusobanura ibikoresho bikoreshwa bacunda ndetse n’Imvugo zikoreshwa ku mata n’ibindi.


Abazakurikira iki gikorwa bazigishwa gukama n'ibindi binyuranye

Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, kimwe n'izindi ngoro z’Umurage ku Isi, zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu buryo butandukanye cyane cyane mu gutegura ibikorwa byo kwegereza, Ingoro z’Umurage no kwigisha Umurage Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, waba ufatika cyangwa udafatika mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. 


Nsengiyumva Faustin Umukozi mu Kigo cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda

Nsengiyumva Faustin Umukozi w'Ikigo cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda ushinzwe gahunda yo kwegereza abanyarwanda n'abanyamahanga ibikorwa by'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda (Outreach Museums Program Officer), yabwiye INYARWANDA ko ubusanzwe hategurwaga ibikorwa bitandukanye (outreach) mu mashuri ndetse no mu baturage bari hamwe;

Ariko kubera ko muri iki gihe guhuriza abantu hamwe bitagishoboka mu kwirinda Covid-19, bahitamo gukomeza gutegura ibi bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Yagize ati "Twahisemo gukomeza gutegura ibi bikorwa (outreach) hakoreshejwe Ikoranabuhanga (imbuga nkoranyambaga, amaradiyo na za televiziyo aho bishoboka) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye". 


Rwanda Museums mu rugendo rwo kwigisha Isi yose Umuco w'u Rwanda

Nsengiyumva Faustin yavuze ko nyuma yo gukora Umutambagiro w’inyambo mu Rukali i Nyanza mu kwezi kwa Gatandatu 2020 ugakurikirwa na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kane tariki ya 17/9/2020 Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye na Miss Heritage Rwanda 2020 Teta Nicol bateguye igikorwa cyo kwigisha umuco w’u Rwanda Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga.

Muri iki gikorwa Nyampinga w’Umurage 2020 azatanga ubutumwa bwo gushishikariza urubyiruko kumenya no gukunda umuco wabo no kwitabira gusura Ingoro z’Umurage. Miss Teta Ndenga Nicole yabwiye INYARWANDA ko yishimiye cyane gufatanya muri iki gikorwa n'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda kuko byamweretse icyizere yagiriwe nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga w'Umurage mu Rwanda.


Miss Heritage Rwanda 2020 Teta Nicole azatanga ikiganiro muri iki gikorwa

Yagize ati "Gufatanya nabo nabyakiriye neza cyane kuko bigaragaza ko ari icyizere nagiriwe na nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga w’Umurage mu Rwanda.". Yakomoje ku kiganiro azatanga, agira icyo ateguza abazakurikira iki gikorwa, ati "Icyo abanyarwanda bakwitegamo cyane ni amasomo ashingiye ku muco, cyane cyane ibyerekeye amata benshi batazi by'umwihariko urubyiruko".

Miss Teta Nicole ni umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020 bari gukora cyane dore ko agiye kwitabira iki gikorwa nyuma y'amezi macye akoze igikorwa cy'urukundo cyishimiwe na benshi aho yifatanyije n'urubyiruko rw'inshuti ze, abo biganye muri Kaminuza n'abandi, bagafasha imiryango itishoboye 131 yo muri Kigali yagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus. Imiryango bafashije yiganjemo iyaryaga ari uko yakoze, bakaba barayihaye inkunga y'ibiribwa n'ibikoresho by'ibanze.


Miss Teta Nicole azashishikariza urubyiruko kumenya no gukunda umuco nyarwanda mu gikorwa kizaba kuri uyu wa Kane

Abazakurikira iki gikorwa bazamenya byinshi birimo; Gukama, Gucunda n'ibindi


Abazakurikira iki gikorwa bazigishwa uko bacunda amata

Mu gihe gishize abanyeshuri ba College Christ Roi i Nyanza bakoreye urugendo shuri mu rukari mu Ngoro y'amateka y'abami, mu gikorwa cyo kwiga uko imirimo yo mu rugo yakorwaga harimo; kuragira, gukama, koza ibyansi, gutegura uruhimbi, gukamisha n'ibindi bitandukanye bari bafitiye amatsiko.

REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA BANYESHURI BARI BASUYE INGORO Y'AMATEKA Y'ABAMI


Babanje kuragira inka


Basobanuriwe uko bategura uruhimbi 


Bigishijwe byinshi birimo no gukamisha


Nyuma yo kuva gukamisha bahawe amata bica isari


Hano bari barimo koza ibyansi


Igikorwa cyo kwigisha abantu Umuco w'u Rwanda kizabera i Nyanza mu Rukali kuwa Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND