RFL
Kigali

Alyn Sano yasohoye amashusho ya 'Perimana' iri kuri Album ya mbere y’indirimbo 20-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2020 11:11
0


Shengero Aline Sano uzwi kandi nka Alyn Sano uri mu bahanzikazi b’abahanga u Rwanda rufite yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Perimana’ iri kuri Album ya mbere yakubiyeho indirimbo 20.



Alyn Sano afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba bituma abazi iby’umuziki, bavuga ko afite ejo heza hazaza. Amashusho y’indirimbo ‘Perimana’ yasohoye afite iminota 03 n’amasegonda 26’.  

Alyn Sano watangiriye umuziki muri korali, yabwiye INYARWANDA ko yanditse indirimbo ‘Perimana’, mu rwego rwo kugaragaza ko, abantu babiri bakundana bakwiye guharanira kubana kugeza ku iherezo ry’ubuzima

Ati “Ni indirimbo y’urukundo, ivuga ko abantu babiri bakundana bakwiye kubana burundu, ntabyo gutandukana. Yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Perimana’ yubakiye ku nkuru y’umuntu ugera mu gihe akumva ko uwo bahuje ari nawe bazarambana ubuzima bwe bwose.

Hari aho, uyu muhanzikazi aririmba agira ati “Mu gihe gikwiriye, waje uri ukwiriye…Nkubonye nahisemo menye ko ari wowe.” Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Perimana’ iri kuri Album ye ya mbere azasohora mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

Avuga ko iyi Album iriho indirimbo 20 kandi ko hari n’izo yakoranye n’abahanzi bo muhanga. Avuga ko kugeza ubu iyi Album ageze kuri 30% ayikora. Indirimbo ‘Perimana’ isohotse mu gihe hari hashize amezi ane, uyu muhanzikazi asohoye amashusho y’indirimbo ‘Kontorola’ yakoranye na Femi One.

Alyn Sano amaze imyaka ine mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, yaherekeje kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye. Urugendo rw’umuziki we rwahereye mu 2010 ubwo yaririmbaga muri korali yo mu kigo cy’amashuri yizemo i Gitwe mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Yasezeye muri korali 2015, atangira gutekereza ku rugendo rwe rw’umuziki. Mu mpera za 2016, nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Witinda’ itaramenyekanye cyane. Icyo gihe yari umunyeshuri mu ishuri muri Kaminuza.

Uyu mukobwa ari ku rutonde rw’abitabiriye irushanwa ry’umuziki rya The Voice France Francophonie, ndetse yageze muri ½ , aba umunyarwandakazi rukumbi wahageze. Uyu mukobwa yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ze zirimo ‘Rwiyoborere’, ‘Ntako bisa’, ‘Naremewe wowe’ n’izindi.

Alyn Sano yasohoye amashusho y'indirimbo y'urukundo yise "Perimana"

Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko mu ntangiriro za 2021, azashyira ku isoko Album ye ya mbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "PERIMANA" YA ALYN SANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND