RFL
Kigali

Isoni zarashize! Juno Kizigenza yavuze uko umuziki umaze gutuma hari byinshi akora atajyaga arota-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2020 9:44
4


Umuziki ni akazi nk’akandi kagusaba kujyanisha n’imiterere yako. Iyo bigeze mu muziki, umuhanzi yiyambika isura ituma hari abavuga ko yabaye ikirara neza neza! Bamwe bagasaba ababyeyi be gutangirira hafi.



Ni kenshi umaze kubona umuhanzi utumura itabi mu mashusho y’indirimbo ze, acigatiye manyinya, ari kumwe n’inkumi zambaye ubusa, ukagira ngo nibwo buzima uwo muhanzi aba abayemo.

Yewe uzamubona no ku rubyiniro yambaye imyenda wowe uvuga ko utakikoza! Ibyo akora n’ibyo bimuhesha umugati, yasubira mu rugo akiyambura wa mwambaro wamubonanye ku mashusho.

Kizigenza ni umwe mu bahanzi bashya batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda. Afite indirimbo ebyiri harimo ‘Mpa formula’ na ‘Solid’ ariko zimaze gutuma aba kimenyabose. Ni mu gihe hari abahanzi bamaze igihe kinini batarafatisha nk’uko bivugwa mu mvugo z’ubu.

Nawe avuga ko ari umugisha yagize, kuko ngo ajya gutangira yafi afite ubwoba bwinshi muri we yibaza uko indirimbo ye ya mbere izakirwa. Ndetse yajyaga abwira Bruce Melodie ko itazarebwa n’abantu barenze ibihumbi bitanu kuri Youtube.

Ubu iyi ndirimbo ye yise ‘Mpa Formula’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 170. Iri mu ndirimbo zihagaze neza mu mpeshyi ya 2020.

Kizigenza yabwiye INYARWANDA, ati “Ni intangiriro nziza cyane. Byanteye ishema, ndetse bimpa n’imbaraga cyane. Kuko gukora indirimbo ya mbere ikamenyekana hafi igihugu cyose. Ni umugisha, ni n’amahirwe, umuntu aba atagomba gupfusha ubusa.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOLID' YA JUNO KIZIGENZA

">

Uyu muhanzi avuga ko kwinjira mu muziki byamusabye imbaraga nyinshi, kwambara umwenda w’akazi w’umuziki kugira ngo yisanishe n’isi nshya abahanzi biremeye kugeza ubu.

Kizigenza avuga ko atajyaga akaraga umusatsi, atere amarangi ku nzara ze, yambare inigi mu ijoshi n’ibindi byinshi bigaragaza umusitari nyawe.

Avuga ko nko mu ikorwa ry’amashusho aba agomba kugaragaza itandukaniro ahanini bitewe n’ingoma z’umuziki. Nko mu ndirimbo ‘Solid’ agaragara agaragiwe n’inkumi, agaragaza ibituza, yiteretse inzoga z’amako atandukanye n’ibindi.

Kuri we, avuga ko umuziki ntacyo utagukoresha, akavuga ko yakora byinshi ariko bitaramo kunywa inzoga nk’uko benshi mu bahanzi basanga basomye kuri manyinya.

Ati “Mbere naratangira ibi ng’ibi, hari ukuntu uba wumva ibintu byose bikabije…Umuziki uratinyura, ubu hari nk’umuntu nabaga numva mfite nk’ubwoba bwo kuba navugisha ariko kuri ubu tukaba twaganira.”

Akomeza ati “Umuziki utuma uhura n’abantu benshi. Utuma unyura muri byinshi, ukagutinyura mu bintu byinshi. Mbere ntabwo nagiraga amarangi ku ntoki, nta n’ubwo nambaraga ‘lunettes’ cyane, byanteraga isoni. Ariko ubu ng’ubu mba mbona nibwo buzima bwanjye,”

Uyu muhanzi avuga ko gutangira umuziki afashwa na Bruce Melodie, byanatumye hari byinshi amwigiraho agenda akurikiza mu rugendo rwe rw’umuziki.

Kizigenza avuga ko bwa mbere yiyumva kuri Radio, byamuhaye umukoro wo kurushaho kuzakora byinshi bizanyura abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yagize Imana ahuza na Producer Element uri kumukorera indirimbo muri iki gihe, ariko kandi yakuze yifuza gukorana na Madebeats, ariko ntarirarenga.

Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko umuziki umaze gutuma hari byinshi akora atajyaga arota ko azakora

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI JUNO KIZIGENZA AVUGA KU NTANGIRIRO Y'UMUZIKI WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana isimbi sylvie2 years ago
    Kizigenza komerezaho turagukund cyane!!
  • Mugisha picifiqe2 years ago
    Juno cyizigenza ndamukunda cyane mwambabarie mukazama namber yekoko muzaba mukoze 0785832788 niyange juno ndagushaka cyane kandi uruwambere abandi barabeshya murakoze nange mfite imano yokuririmba kandi niwoe nshyaka kuririmbana nae gusa
  • Aderine nayituriki2 months ago
    Juno imana izagume ikurinze ariko ndifuza cyare kukubona ndagufana
  • Aderine nkunda Juno cyane2 months ago
    Kuba namubona wennda nkamfa





Inyarwanda BACKGROUND