RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku Bahamari basaba umusore gusimbuka ibimasa akagusha umugongo ngo yemererwe kurongora

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:15/09/2020 6:13
0


Aba-Hamar cyangwa Hamer ni bamwe mu bantu baha inka agaciro ko ku rwego ruhanitse cyane ko ari ubwoko bw’aborozi bororera mu nzuri. Imwe mu migenzo bakorera ku nka ni uwitwa bull jumping utuma umusore ahinduka umugabo.



Abahamari batuye mu gihugu cya Ethiopia. Umugenzo wo gusimbuka ibimasa ni umugenzo ugoye cyane kuko bafata ibimasa 15 hakabihagarika ku murongo babanje kubisiga ibinyerera ku migongo kugira ngo inyerere hanyuma umusore agasimbuka akanyura hejuru y’ibyo bimasa byose inshuro enye akabona gukora rondage akagusha umugondo.

Umusore utsinze iri rushanwa abahesheje ishema umuryango we kandi nawe bituma yubahwa. Utsinzwe iri rushanwa bimusaba gutegereza akazongera akarushanwa umwaka ukurikiyeho. Uyu mugenzo uba rimwe mu mwaka ukamara iminsi itatu buri uko ubaye. Uba mu kwezi kwa 10 cyangwa ukwa 11. 

Gutsinda iri rushanwa nibyo bihesha umusore uburenganzira bwo kurongora umukobwa umuryango we wamuhitiyemo bikanamuhesha uburenganzira bwo kugira ishyo.

Umwana wese w’umuhungu aba abizi ko agomba kuzakora iri rushanwa agasimbuka ibimasa yambaye ubusa kugira ngo azitwe umugabo yemererwe gushaka umugore. Ibi nibyo bihesha abasore umurava wo kuzatsinda iri rushanwa.

Abakuze bo mu Bahomari babwiye abanyamakuru ko uyu mugenzo umaze imyaka 300. Papa w’umusore cyangwa sewabo igihe se atakiriho nibo bahitamo niba umuhungu wabo ageze igihe cyo kuzitabira uyu muhango wo gusimbuka ibimasa.

Bitewe n’ubushake bw’ababyeyi hari ubwo umuhungu yitabira iri rushana agifite imyaka mike kuva ku myaka 5 y’amavuko. Kugira ngo umusore yemererwe kwitabira iri rushanwa se agomba kumuba agakoni kagufi Abahamari bita ‘Boko’.

Umuhungu se ahaye aka gakoni, azenguruka mu miryango abatumira ngo bazitabire ibi birori. Kubera ko muri Hamar badakoresha karindari, uyu muhungu aho agiye gutumira abaha umugozi uriho amapfundo angana n’iminsi isigaye ngo uyu munsi w’ibirori ugere. Buri uko izuba rirenze uwatumiwe kuri wa mugozi akura ipfundo rimwe kugira ngo amenye iminsi isigaye.

Iyo umunsi nyiri izina ugeze, abasore batsinze iri rushanwa batarashaka abagore bafata ibimasa kugira ngo aba basore babone uko babinyura ku migongo. Ni ibwirizwa ko umusore ugiye gusimbuka ibimasa muri iri rushanwa agomba kuba atambaye imyenda kandi umusatsi we wogoshe igisuguri.

Igihe umusore ari ku migongo y’ibimasa, abari hasi baba bari kumuvugiriza inzogera n’ amahembe kugira ngo bimutize imbaraga mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo atsinde iri rushanwa bimusaba kuzenguruka inshuro enye ku migongo y’ibyo bimasa byanyerejwe kandi ntagwe, kuko iyo anyereye akagwa aba atsinzwe. Nyuma yo kuzengunguruka inshuro enye agomba gusimbuka ava kuri ibyo bimasa akabanza umugongo hasi nibwo aba atsinze irushanwa ryo kumugira umugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND