RFL
Kigali

P-Tv ya PetersBakers mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi: Ryoherwa n'ibiryo byatetswe na Mc Tino na Gahongayire-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2020 13:21
0


Muri iyi minsi Petersbakers abahanga mu gukora cake z'agatangaza babinyujije muri P-Tv Televiziyo yabo yo kuri interineti iboneka ku rubuga rwa Youtube barakataje mu rugendo rwo kwigisha abanyarwanda guteka indyo yuzuye hagamijwe kurwanya imirire mibi. Mc Tino na Aline Gahongayire ni bamwe mu bantu b'ibyamamare bamaze kwitabira ubutumire bwa P-Tv.



Ni mu kiganiro kitwa 'Taste with me' cya P-TV kiyoborwa na Miss Nelly Rutayisire aho atumira abantu batandukanye bakerekana ubuhanga bafite mu guteka bakabusangiza abandi bantu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Muri iki kiganiro hanerekanirwamo uburyo wategura amafunguro yuje intungamubiri yaba aya mu gitondo (Breakfast), aya ku manywa ndetse n'aya nimugoroba, ukayategura uri iwawe kandi bitaguhenze, ibi akaba ari umusanzu ukomeye ku muryango mugari kuko abatari bacye bahungukira byinshi bijyanye no guteka.

Mu minsi micye ishize umuhanzi, umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Kasirye Martin wamamaye nka Mc Tino yanyarukiye i Kimironko ahateganye n'iyahoze ari KIE ku cyicaro cya P-TV ari naho Petersbakers ikorera, atungura abantu aho yagaragaye kuri iyi televiziyo arimo guteka indyo yuzuye kandi idahenze dore ko yavuze ko bashobora gukoresha atarenze 1100 Frw. Ni mu gihe benshi baba bibwira ko abantu b'ibyamamare batazi guteka, ibi bikaba bihabanye n'ibyo Mc Tino yakoze. 

Undi watunguranye ni Aline Gahongayire uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel, nawe wagaragaye kuri P-TV arimo guteka ubwoko budasanzwe bw'inyama yahise ihabwa izina ry'Igiryonyonyo bitewe n'uburyo iryoshye cyane. Kugeza ubu iyi nyama nta handi wayisanga uretse muri Petersbakers. Twabibutsa ko Taste with me ari ikiganiro gica kuri P-Tv kikayoborwa na Miss Nelly Rutayisire wegukanye ikamba mu irushanwa ry'ubwiza ryatangiwe mu Bushinwa ahize abandi banyafrikakazi bose.


REBA HANO UBWO MC TINO YARI YATUMIWE KURI P-TV


REBA HANO UBWO GAHONGAYIRE YARI YATUMIWE KURI P-TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND