RFL
Kigali

Abakobwa 15 barimo 7 bo mu Rwanda barahatanira guserukira Afurika y’Iburasirazuba muri Miss Career Africa 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2020 11:44
0


Abakobwa 15 bo muri Afurika y’Iburasirazuba batangiye guhatana mu cyiciro cyo kuri internet, ahazavamo 10 bazemererwa guhatanira ikamba rya Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda mu Ugushyingo 2020.



Ku wa 12 Nzeri 2020, akanama nkemurampaka ka Miss Career Africa, bakoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa 15 babashije gutambuka mu majonjora yo muri Afurika y’Iburasirazuba. 

Muri Afurika y’Iburasirazuba hitabiriye abakobwa benshi, ariko 15 ni bo babonye amanota meza abemererera guhatana. Abakobwa bo muri Afurika y’Iburasirazuba baritabiriye ugereranyije no mu tundi duce two muri Afurika.

Akanama nkemurampaka ka Miss Career Africa 2020 kahisemo aba bakobwa kagendeye ku buryo umushinga wa buri umwe wakoreshwa mu gace cyangwa igihugu akomokamo.

Akamaro umushinga we wagira muri sosiyete muri rusange, uburyo umushinga we wamubyarira inyungu n’uko azakoresha inguzanyo azahabwa.

Kagendeye kandi ku bisubizo umushinga we uzaba uzanye, ugereranyije n’ibibazo bitandukanye byugarije abantu muri rusange ndetse n'ubwenge cyangwa ubushobozi nyir'umushinga abufiteho.

Harebwe kandi ku dushya n’umwihariko umushinga we ufite, ugereranyije n’indi mishinga ijya gusa n’uwe cyangwa ihuje nawo.

Abakobwa 15 bemerewe guhagararira Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba barimo barindwi bo mu Rwanda, babiri bo mu Burundi, batatu bo muri Kenya, umwe wo muri Tanzania na babiri bo muri Uganda.  

Aba bakobwa bahise binjira mu ijonjora rizakorerwa kuri internet (Online Voting) rizamara ukwezi kumwe, aho 10 ba mbere bazagira amajwi menshi, ari bo bazitabira umwiherero wa Miss Career Africa mu Ugushyingo 2020.

Abategura iri rushanwa rya Miss Career Africa bamenyesheje buri mukobwa watsinze, bati "Ubu ngubu Isi yose igiye kumenya ko watoranyijwe mu kindi cyiciro cya Miss Career Africa. Wagaragaje umushinga wawe neza kuburyo byanyuze akanama nkemurampaka. None ni cyo gihe ngo umenyeshe inshuti, n'umuryango ko wakomeje ndetse ko bagomba kugushyigikira bagutora kuri internet.”

“Kuba watambutse muri iki kiciro, ni ibigaragaza ko ushobora no gutwara ikamba rya Miss Career Africa 2020. Igihe ni iki ngo ukore cyane, Amahirwe Masa.”

Abakobwa 23 bo mu bice bitandukanye bya Afurika bamaze gutoranwa barimo 10 bo muri Afurika y’Iburengerazuba, 10 bo muri Afurika y’Amajyepfo na batatu bo muri Afurika y’Amajyaruguru. Kugeza ubu ntiharaboneka abo muri Afurika yo Hagati.

Abakobwa 15 barimo Abanyarwandakazi 7 bari guhatanira guserukira Afurika y'Iburasirazuba muri Miss Career Africa 2020 izasorezwa mu Rwanda

Naomie Mugisha wo mu Rwanda yatoranyijwe n'akanama nkemurampaka ka Miss Career Africa 2020

Inema Nadege n'abandi bakobwa 14 bagiye gutorwa kuri internet hazavemo 10 baserukira Afurika y'Iburasirazuba

Mutesi Betty wo mu Rwanda ari mu bahatanira kwitabira umwiherero wa Miss Career Africa 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND