Ikipe ya APR FC yatangaje ko yifatanyije na Bukuru Christophe ukina mu kibuga hagati, nyuma yo kubura se umubyara, witabye Imana azize uburwayi.
Iyi nkuru y’incamugongo, yemenyekanye mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 13 Nzeri, ivuga ko Rwabarinda Omar ubyara Bukuru, yitabye Imana azize uburwayi.
Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwayo, APR FC yagize iti: “Ni inkuru yemenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 13 Nzeri ko umubyeyi wa Bukuru Christopher ukinira APR FC yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi Rwabarinda Omar atabarutse afite imyaka 77 akaba yari amaze iminsi arwaye.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bukaba bwihanganishije Bukuru Christopher nyuma yo kubura umubyeyi we.
Imana imuhe iruhuko ridashira”.
Uyu mubyeyi utabarutse afite imyaka 77, bivugwa ko yari amaze iminsi arwaye, ariko mu minsi ishize yari yorohewe, ariko aza gusubizwa kwa muganga, nyuma y’uko ubuzima bwe butari bumeze neza, akaba ari naho yaje kugwa.
Bukuru Christophe wagize ibyago byo kubura umubyeyi, ari mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize, APR FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona idatsinzwe. Uyu mukinnyi kandi wavuye muri Rayon Sports nayo yatwayemo igikombe cya shampiyona ndetse yananyuze muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye.
Se wa Bukuru yario amaze igihe kitari gito arwaye
TANGA IGITECYEREZO